Skip to main content Skip to page footer
Urubuga rwemewe rwa Leta y’u Rwanda

Umuganura: Isoko y'ubumwe n'ishingiro ryo kwigira

Kuri uyu wa 07Kanama 2026 Umuyobozi w'Akarere Mbonyumuvunyi Radjab yifatanije n’abaturage b'Akagari ka Nyabubare, Karenge mu birori byo kwizihiza umunsi w’umuganura, ku nsanganyamatsiko igira iti “Isoko y’Ubumwe n’lshingiro ryo Kwigira”.

Uyu munsi kandi abaturage bagejejweho ikiganiro ku muganura, hagamijwe kwimakaza indangagaciro z’Umuganura nk’igisubizo ku bibazo bibangamiye ubumwe, imibereho myiza, ubuzima, icyizere cy’ejo hazaza n’umutekano by’Umuryango nyarwanda. Umuganura ni igikorwa gishingiye ku isano Abanyarwanda bafitanye zituma bahurira ku ntego no ku cyerecyezo kimwe kirangwa no Gukunda Igihugu, gukunda umurimo no kuwunoza, ubupfura, kwihesha agaciro, kubaha ubuzima n’izindi.

Mu muco nyarwanda, Umuganura ni n’umwanya wo kwisuzuma, kongera kwiyemeza gukora neza no gutegura ejo hazaza. Urubyiruko rurasabwa gufata iya mbere mu kurinda ejo hazaza harwo n’ah’Igihigu rwirinda imyitwarire n’ingeso bigayitse byavuzwe haruguru.Urubyiruko rukwiye kugira amahitamo meza barinda ubuzima bwabo n’ubw’abandi. Kugira ngo bigerweho ni ngombwa kwirinda kwishora mu businzi n’ibiyobyabwenge, ubusambanyi, ubwomanzi n’ibindi.

Kuri uyu munsi w’Umuganura buri Munyarwanda arashishikarizwa kugira uruhare mu kubungabunga indangagaciro Umuganura ubumbatiye zituma tugera ku musaruro wifuzwa. Ababyeyi barakangurirwa gutanga uburere bwiza no kuba intangarugero kandi bakazirikana ko umwana ari uw’umuryango. Umuryango, ni wo shingiro kamere y’imbaga y’Abanyarwanda.

Abana bahawe amata, Imiryango 4 iganuza bagenzi babo, Abadiventists bo mu Kagari ka Nyabubare bishyurira mituweli abantu 100, abayobozi n'abaturage basangira ku musaruro wabonetse.

Reba Video ngufi hano