Aba Imamu b’iburasirazuba bahuguriwe ku kurwanya no gukumira iterabwoba, ubutagondwa n’ubuhezanguni
Kuri uyu wa kane tariki ya 25/04/2019, Mufti w’u Rwanda Sheikh Hitimana Salim ari kumwe n’umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana Bwana Mbonyumuvunyi Radjab basoje amahugurwa y’iminsi ibiri yahabwaga aba Imamu b’imisigiti y’iburasirazuba( ukuyemo Abo mu karere ka Bugesera) mu rwego rwo kubakangurira kurwanya no gukumira ingengabitekerezo z’iterabwoba, ubutagondwa n’ubuhezanguni bwiyitirira idini ya Isilamu. Insanganyamatsiko y’aya mahugurwa igira iti: “ Uruhare rw’umu Imamu mu kwimakaza umuco w’amahoro no kwirinda ibitekerezo biganisha ku buhezanguni n’ubutagondwa ”
Mu kiganiro bahawe n’umuyobozi wa Polisi mu ntara y’iburasirazuba, ACP Emmanuel Hatari, yababwiye ko iterabwoba ari ikibazo gihangayikishije isi muri rusange, Afurika ndetse n’u Rwanda by’umwihariko. Yabasobanuriye ko kuva mu mwaka wa 2013, mu Rwanda hatangiye kugaragara abantu bafite imyumvire y’ubutagondwa kandi ko hari na bamwe mu banyarwanda bayobotse imitwe y’iterabwoba. Yababwiye kandi ko kugeza ubu iterabwoba n’ubutagondwa bikunze kugaragara ku bantu bihishe inyuma y’idini ya Isilamu, kandi ko n’imitwe ibyigisha nka ISIS, ISIL, AL QAIDA, BOKO HARAM, AL SHABAB, … yiyitirira Isilamu. Nyuma yo kubagaragariza ingaruka z’ubutagondwa n’ubuhezanguni, ACP Emmanuel Hatari yabasabye gushyira imbaraga mu matsinda arwanya iterabwoba(Anti-terror Clubs), gutanga amakuru ku gihe igihe hari uwo babonyeho iyo myumvire, kuba abasilamu beza no kubaha abayobozi ba leta n’ab’idini ya Isilamu, gukurikirana no gukumira abava hanze y’igihugu baza kwigisha ubuhezanguni, kurinda ndetse no gusigasira ibyo twagezeho.
Meya Mbonyumuvunyi Radjab yashimiye umuryango w’abayisilamu mu Rwnda (RMC) wahisemo gukorera aya mahugurwa I Rwamagana ndtse abasaba ko ubumenyi bahawe banabugeza ku bayoboke babo b’abayisilamu. Ku bijyanye n’ubutagondwa ndetse n’ubuhezanguni, Meya Mbonyumuvunyi yabwiye ba Imamu ko Isilamu itigeze na rimwe yigisha abayisilamu kubanira nabi abandi kabone n’ubwo bataba ari abayisilamu. Yavuze ko bibabaje kumva ngo hatezwe igisasu mu kiliziya ngo ni uko abayirimo Atari abayisilamu, avuga ko ujya mu butagondwa n’ubuhezanguni aba yatandukiriye Isilamu kuko ubuyisilamu bwigisha amahoro no kubana neza n’abani. Yabasabye kuba intangarugero mu bandi, bakarwanya iterabwoba, ubuhezanguni n’ubutagondwa.
Mufti w’u Rwanda Sheikh Hitimana Salim yavuze ko ba Imamu ari abasigire b'intumwa Muhammad yari umuntu ucisha macye aricyo cyatumye abantu bemera kumukurikira ari benshi. Yabasabye kwirinda kuba umuyoboro w'ubutagondwa n'ubuhezanguni, ahubwo bakaba abayobozi bazi ko bari mu cyimbo cy'intumwa y'Imana Muhammad, bakaba abanyampuhwe ku biremwa bya Nyagasani. Yabasabye kwirinda gucyemuza ibibazo umujinya n'uburakari, ahubwo bagasindagiza abagifite intege nkeya mu myemerere. Sheikh Hitimana Salim yasabye ba Imamu kureba ku mahirwe Abayisilamu bahawe na leta y'ubumwe, bityo bagafata iya mbere bakamagana umuntu wese Ushaka kuzana izo ngengabitekerezo kuko iyo Abo biyahuzi biturikirijeho ibisasu n'abasilamu ntibabona uko basenga. Asoza, Yabasabye kutigisha abantu ijuru gusa, ahubwo bakanasesengura bakareba niba abayoboke babo bariye cyangwa bafite mituweli, kandi bakanabatoza gukora no gukunda umurimo bityo bakiteza imbere, bagakura mu mutwe gutegereza ak'i Muhana.