Ababyeyi 1200 n'urubyiruko 120 basoje amasomo y'uburere buboneye

Kuri uyu wa 07 Kanama 2025 mu Murenge wa Nzige, Umuyobozi w'Akarere Mbonyumuvunyi Radjab yasoje amasomo y'ababyeyi bafite abana bato bamaze amezi 6 biga "Uburere Buboneye", ku bufatanye n'Itorero EPR na Help a Child mu Rwanda, yageze ku miryango 600 yo mu Mirenge ya Nzige, Rubona na Fumbwe n'urubyiruko 120.

Umuyobozi w'Akarere yashimiye EPR n'abandi bafatanyabikorwa kuba barazirikanye ko uburere buboneye ari inkingi y'iterambere ry'umuryango n'Igihugu, asaba imiryango irangije aya masomo kubera abandi urumuri no kurera abana neza kugira ngo bagirire akamaro imiryango yabo n'Igihugu.

Uwingeneye Soline, avuga ko arangije aya masomo yize gahunda mbonezamikurire y'abana, kwita ku mwana kuva agisamwa, gukangura ubwonko bw'umwana, gutegura indyo yuzuye, gukina n'abana no gutoza umwana kubana neza n'abandi kandi ko yatangiye kubona impinduka nziza mu muryango we.