Ababyeyi barasabwa gukomeza kugira uruhare mu burezi bw'abana babo

Kuri uyu wa 06Mutarama 2026 mu Mirenge yose y'Akarere hateranye inteko z'abaturage. Umuyobozi w'Akarere Bwana Mbonyumuvunyi Radjab ari kumwe n'abandi bayobozi b'inzego zitandukanye ku rwego rw'Akarere bifatanyije n'abaturage b'Umurenge wa Muhazi mu nteko z'abaturage zateraniye mu Kagari ka Karambi. 

Muri izi nteko ababyeyi basabwe gukomeza kugira uruhare mu burezi bw'abana babo no gukurikirana imyigire yabo; bakabaganiriza ku ndangagaciro z'ubupfura, umurava no kubahiriza inshingano kandi bagakurikirana imyitwarire yabo haba mu rugo no ku ishuri kuko ubufatanye bw'umubyeyi n'abareziari inkingi y'intsinzi ku mwana no ku Gihugu, bibutswa ko abana bose bagomba kuba bari ku ishuri bajyanwayo kandi bakibuka kugira uruhare rwabo mu gushyigikira imyigire y'abana ku ishuri.

Ingengabihe umwaka w'amashuri 2025/2026 igena ko amasomo y'igihembwe cya II cy'umwaka w'amashuri 2025/2026 agomba gutangira tariki 08Mutarama 2026 bityo ko abanyeshuri bagombaga kujya ku mashuri kuva tariki 03Mutarama kugeza tariki 06Mutarama 2026 hakurikijwe Uturere bigam, abiga mu Karere ka Rwamagana bakaba baragombaga kuhagera tariki04Mutarama 2026.

 Muri izi nteko kandi abaturage bakanguriwe kwimakaza isuku hose, kubungabunga umutekano, guharanira kugira umuryango utekanye, abasora bibutswa kubikora birinda ibihano by'ubukererwe ndetse n'abafite ibibazo babigeza ku bayobozi banafatanya kubikemura.