Abadepite bashimye uruhare rw'ingo mbonezamikurire mu kugabanya igwingira n'indwara ziterwa n'imirire mibi

Hashingiwe kuri gahunda ya Guverinoma y’imyaka itanu (2024-2029), iteganya ko hazaba impinduka (impact) ku buzima bw’Abanyarwanda n’Igihugu, harimo no kuba imirire myiza mu bana bato izaba yarateye imbere kugira ngo bakure neza. Mu nkingi y’imibereho myiza y’iyi gahunda  by’umwihariko mu rwego rw’ubuzima, hateganyijwe ibikorwa by’ingenzi birimo no kugabanya igipimo cy’igwingira mu bana bari munsi y’imyaka itanu kikava kuri 33% mu mwaka wa 2024 kikagera munsi ya 15% mu mwaka wa 2029.

Kuwa 09 Gicurasi 2025 Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza,Mme Umutoni Jeanne yakiriye abadepite, Hon. Ndoriyobijya Emmanuel na Hon. Jeannette Uwababyeyi, bagize Komisiyo y'Imibereho y'Abaturage bari mu gikorwa cyo kugenzura uko gahunda zo kurwanya imirire mibi n’igwingira mu bana zishyirwa mu bikorwa mu Karere. Aba badepite bashimye uruhare rw'ingo mbonezamikurire y'abana bato mu kurwanya igwingira n'imirire mibi mu bana.

Mu Karere ka Rwamagana habarurwa ingo mbonezamikurire 699; zirimo izigera kuri 407 zikorera mu miryango, 175 zegerejwe abaturage mu midugudu, ingo mbonezamikurire 92 zubatswe ku bigo by'amashuri, 23 ziciriritse n'izindi 2 z'icyitegererezo, zizwi nka model ECDs. Izi ngo mbonezamikurire zifasha kurera abana 36,293 barimo abakobwa 18,520 n'abahungu 17,773.

Kuva mu kwezi kwa Nyakanga 2024 mu Karere habaruwe abana 102 bagizweho ingaruka n'imirire mibi  barakurikiranwa, kugeza ubu 77 bamaze gukira. Mu kwezi kw'Ugushyingo 2023 Akarere karwanyije igwingira mu bana bato ku kugeza ku kigero cya 17.7%. Ukwezi kwa Kamena 2024 rigera kuri 11.9% .Ibipimo byo muri Mutarama 2025 bigaragaza ko igwingira riri ku gipimo cya 13.3%.

Impinduka zigaragara ni umusaruro w'ubufatanye n'abafatanyabikorwa, gahunda ihoraho yo gupima imikurire y’abana bose bari munsi y’imyaka 5, gukurikirana abagore batwite n’abonsa, kuvura indwara abana bari munsi y’imyaka 5, gutanga ongera ku bana bari hagati y’amezi 6-24, kwigisha isuku n’isukura no kwigisha gutegura indyo yuzuye mu midugudu, hakiyongeraho uruhare rw'ingo mbonezamikurire nyinshi zikorera mu ngo z’abajyama b’ubuzima.