Abadepite batangiye uruzinduko rw’iminsi 5 rugamije kugenzura ishyirwa mu bikorwa rya gahunda zigamije guteza imbere umuturage
Kuri uyu wa gatatu tariki ya 09/01/2019, mu karere ka Rwamagana twakiriye abadepite 11 barangajwe imbere na Hon. Depite Rwigamba Fidel. Aba badepite bari mu matsinda 5 agizwe n’abadepite 2 kuri buri tsinda. Nk’uko byatangajwe na Hon. Depite Rwigamba Fidel Ubusanzwe umutwe w’abadepite ugira inshingano ebyiri zirimo iyo gushyiraho amategeko abereye u Rwanda ndetse n’iyo kugenzura ibikorwa bya Guverinoma. Uru ruzinduko rukaba rushingiye kuri iyi nshingano ya kabiri aho aba badepite bagiye kugenzura ishyirwa mu bikorwa rwa gahunda zigamije gukura abaturage mu bukene, uko zihagaze kugeza ubu n’aho abaturage bageze bava mu bukene.
Agaragaza aho ubuyobozi bw’Akarere ka Rwamagana bugeze bushyira mu bikorwa izi gahunda zigamije gukura abaturage mu bukene no kubateza imbere, Meya Mbonyumuvunyi Radjab yavuze ko mu karere ka Rwamagana hari insisiro (Centres) nini z’ubucuruzi 5, n’utundi dusanteri duto muri buri murenge. Ayo ma santeri manini akaba afite ibikorwa remezo. Hari kandi amasoko 23 arimo amasoko 4 manini ariyo: Isoko rya Kigabiro, Isoko rya Nyagasambu, Isoko rya Karenge n’isoko rya Ntunga. Meya Mbonyumuvunyi yanagaragaje ko muri aka karere hari amakoperative 309 afite ubuzima gatozi yahawe n’ikigo cy’igihugu gishinzwe iterambere ry’amakoperative (RCA) kandi ubuyobozi buyasura kenshi, bukayagira inama, bukayahuza n’abafatanyabikorwa ndetse bukayafasha no gucyemura ibibazo afite. Ku mishinga yatewe inkunga, Meya Mbonyumuvunyi yagaragaje ko ikigo cy’igihugu gitanga ingwate (BDF) gifasha abayigana mu kwishingira inguzanyo kandi byatanze umusaruro ku buro imishinga 236 yishingiwe ingwate, Abagera kuri 60 babona ibikoresho byo gutangiza ishoramari (business) ryabo, Abafite ubumuga 19 bahabwa inguzanyo, amakaragiro n’abaturage bafashwa kubaka ibiraro,…. Yagaragaje ko umubare w’abaturage bakoresha amazi meza 205,700 bingana na 56.84 % naho umubare w’Ingo zifite amashanyarazi ni 39,396 bingana na 45.95%. Mu budehe, Imishinga y’abaturage yatewe inkunga ni 1251 , naho iy’imidugudu ni 851. Muri gahunda ya Girinka, hamaze gutangwa inka mu miryango ikennye 13,152.
Hon. Depite Rwigamba Fidel yanavuze ko muri uru ruzinduko bazasura abaturage hagamijwe kumenya niba basobanukiwe ibibakorerwa n’uruhare babigiramo, aho bageze bikura mu bukene ndetse n’ibibazo bahura nabyo. Ibiri ngombwa bikazakorerwa ubuvugizi naho ibindi bigahabwa inama n’umurongo unoze byanyuzwamo bikemurwa. Hon. Depite Rwigamba Fidel yongeyeho ko Leta y’u Rwanda ntako itagira ngo iteza imbere umuturage imukura mu bukene, kandi ko Nta kwezi gushira, hadasinywe amasezerano y’inguzanyo cyangwa se y’inkunga zigamije gukura abaturage mu bukene no kubateza imbere; gusa ngo ikibabaje ni uko kuva 2014 kugeza 2017 ubukene bwagabanutseho 0.9% gusa ku buryo hari n’uturere twasubiye inyuma. Igishimishije ni uko Rwamagana itari muri utu turere. Yavuze ko mu gusura ibikorwa, hazibandwa ku nsisiro (centre) z’ubucuruzi. Ku mirenge y’imijyi, hazarebwa ikoranabunga, uko bacunga imyanda, amasoko, udukiriro, isuku, insisiro z’ubucuruzi, amakoperative no kurwanya imirire mibi.