Abafite ubumuga barakangurirwa gukora imirimo iri mu bushobozi bwabo kugira ngo biteze imbere
Ku bufatanye n'Ihuriro Nyarwanda ry'imiryango yita ku bantu bafite ubumuga (NUDOR), kuri uyu wa 12Kanama 2025 mu Murenge wa Rubona hakorewe ubukangurambaga bugamije kumenyekanisha uburenganzira bw'abantu bafite ubumuga, kugaragaza bimwe mu bikorwa bya bagenzi babo no kubakangurira kutigunga ahubwo bagahuza imbaraga mu gukora imirimo ibateza imbere, kuko nabo bashoboye.