Abaganga n’Abakozi b’ibitaro bifatanyije mu Kwibuka abari abakozi b’ibitaro n’ibigo nderabuzima, abarwayi n’abarwaza bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

Kuri uyu wa kane tariki ya 11/04/2019, Mu bitaro by’intara bya Rwamagana habereye umuhango wo kwibuka abari abakozi b’ibitaro n’ibigo nderabuzima, abarwayi n’abarwaza bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Uyu muhango wabanjirijwe n'urugendo rwo Kwibuka rwahereye ku bitaro by'intara bya Rwamagana rusorezwa ku rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi ruri imbere ya Kiliziya Gaturika ya Rwamagana, aho abarwitabiriye bashyize indabo ku mva zishinguyemo imibiri y'abishwe muri Jenoside.

Dr Utumatwishima Abdallah uyobora ibitaro by’intara bya Rwamagana, yavuze ko biteye isoni n’ikimwaro kubona hari abakoraga umwuga wo kuvura abantu bakarenga bakabica, iby’icyo gihe bitandukanye n’ubu kuko nyuma y’imyaka 25 hari abavuzi bakora uwo mwuga batarobanura ahubwo bashyize imbere ubunyarwanda.

Mu buhamya bwatanzwe na Mukantagara Laurence, umukozi w’ibitaro by’intara bya Rwamagana, akaba n’umwe mu barokotse jenoside yakorewe abatutsi, yemeza ko ibyo abantu bavuga bahakana jenoside Atari byo kuko we nk’uwacitse ku icumu avuga ibyo yahagazeho. Yashimiye inkotanyi zarokoye Abatutsi bicwaga n’interahamwe ndetse asaba n’urubyiruko kwirinda no kwikuramo abacakubiri.

Muzehe Rwasamirera Jean Damascene ,Umwe mu bafite ababo bari abakozi b’ibitaro bya Rwamagana bishwe muri jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, yasabye ko ibyabaye byose, abantu bapfuye n’uburyo bapfuyemo byakwandikwa hakaba nk’agatabo karimo abantu bakoraga mu buvuzi I Rwamagana bishwe muri Jenoside, abantu bakagasoma bakamenya abo bantu uburyo babayeho n’ibyaranze jenoside bakorewe bazira uko baremwe.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’intara y’iburasirazuba Bwana Habimana Kizito yavuze ko umusingi tumaze kubaka kugeza uyu munsi bigaragaza ko nta jenoside izongera kubaho ukundi. Yavuze ko ikibi cyatsinzwe, ikiza kirimikwa, kandi ko ubu u Rwanda ari nk’igiti cy’inganzamarumbo. Yongeyeho ko Politike y’u Rwanda yatumye iki gihugu ubu cyiba igihangange ari Ndi Umunyarwanda, kuko buri wese yungukira muri Ndi Umunyarwanda. Bwana Habimana Kizito Yavuze ko urubyiruko dufite ubu bufite ubumwe budadiye ku buryo ntaho ushaka gutanya abanyarwanda yahera, kuko uwabigerageza wese yasanga uru rubyiruko rwaronse ubumwe bw’abanyarwanda.