Abagenerwabikorwa b'Umushinga ku Mudugudu baragirwa inama yo gushyira mu bikorwa imishinga yabo bita ku buziranenge

Kuri uyu wa 06 Gicurasi 2025 abagenerwabikorwa ba Gahunda y'Umushinga ku Mudugudu bari guhugurwa ku bijyanye n'ubuziranenge, icungamutungo ry'ibanze, kwandikisha ibimina n'amakoperative n'amakuru y'ibanze ku bworozi bw'inkoko. Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry'ubukungu Bwana Richards Kagabo Rwamunono yabasabye kubyaza umusaruro aya mahirwe bityo imishinga yabo ikabyara inyungu ikanabateza imbere.

Abahuguwe ni abagenerwabikorwa 2 bahagarariye amatsinda muri buri Kagari kagize Akarere ka Rwamagana. Muri uyu mwaka w'Imihigo 2024/2025 Akarere kateye inkunga imwe mu mishinga yahize indi mu Karere no kuri buri Murenge; hagamijwe gushyira mu bikorwa Gahunda y'Umushinga ku Mudugudu, ku bufatanye n'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe guteza imbere Uturere (LODA). Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry'ubukungu yasabye abaturage bafite imishinga gukomeza kuyishyira mu bikorwa nubwo yaba ikiri mito kandi uko igenda ikura bongera ishoramari bite no ku buziranenge bwifuzwa ku isoko bahanganiyeho n'abandi bashoramari.

Intego ya Gahunda y'Umushinga ku Mudugudu ni uko nibura kuri buri Mudugudu haba umushinga ufasha abaturage mu Mudugudu kugerwaho n'ibikorwa by'umushinga, ukanatanga akazi ku batuye muri uwo mudugudu.