Abagize inama njyanama y’Akarere barahiriye kuzuzuza neza inshingano batorewe, Hatorwa abagize biro y’inama njyanama ndetse na komite nyobozi by’Akarere

Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu tariki ya 19/11/2021, mu cyumba mbereabyombi cyo muri G.S St Aloys Rwamagana habereye igikorwa cyo kurahiza abajyanama 16 baherutse gutorerwa kujya mu nama njyanama y’Akarere ka Rwamagana. Umujyanama uhagarariye abikorera ariwe Munyaneza Celestin we ntiyarahiye kuko yari yarabikoze ubwo yatorerwaga izi nshingano. Ni igikorwa cyayobowe na Perezida w’urukiko rwisumbuye rwa Ngoma.
 
Nyuma y’iki gikorwa cyo kurahira, hakurikiyeho amatora y’abagize biro y’inama njyanama y’Akarere ka Rwamagana, maze ibarura ry’amajwi rigaragaza ko abatowe ari: Dr Rangira Lambert (Perezida w’inama njyanama), Mr Kamugisha Patrict (Visi Perezida w’inama njyanama) na Mme Uwanyirigira Claudine (Umunyamabanga w’inama njyanama). Hatowe kandi abagize komite nyobozi y’Akarere ka Rwamagana, maze ibarura ry’amajwi rirangira rigaragaje ko abatowe ari: Mr Mbonyumuvunyi Radjab (Umuyobozi w’Akarere), Mme Nyirabihogo Jeanne d’Arc (Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu) na Mme Umutoni Jeanne (Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’imibereho myiza y’abaturage).

Ingingo ya 122 y’itegeko ngenga no 003/2021.01 ryo kuwa 09/10/2021 rihindura itegeko ngenga no 001/2019.01 ryo kuwa 29/07/2019 rigenga amatora ivuga ko Manda y’abatorewe kujya mu nzego z’ibanze ari imyaka itanu (5).