Abagize inama njyanama y’Akarere basesenguye ingengo y’imari ivuguruye ndetse banaganira kuri gahunda ya #NdiUmunyarwanda
Kuri iki gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 25 Gashyantare 2022, Abagize ianama njyanama y’Akarere ka Rwamagana bahuriye mu cyumba mberabyombi cyo kuri Muhazi Resort Beach; aho basesenguriye hamwe ingengo y’imari ivuguruye bakayungurahano ibitekerezo ndetse banahabwa n’ikiganiro kuri Gahunda ya #NdiUmunyarwanda. Ibiganiro byo muri iyi nama bikaba byari biyobowe na Dr Rangira Lambert Perezida w’inama njyanama y’Akarere ka Rwamagana.
Bwana Kakooza Henry wagejeje ku bagize inama njyanama y’Akarere ka Rwamagana zimwe mu mpinduka zigaragara mu ngengo y’imari ivuguruye ingana n’amafaranga y’u Rwanda miliyari makumyabiri n’imwe, miliyoni Magana acyenda n’eshanu, ibihumbi ijana na mirongo itanu na bine na Magana atanu makumyabiri n’umunani(21,905,154,528 Frws); imishinga y’ingenzi ikubiye muri uyu mushinga n’amafaranga igenewe ndetse n’aho igeze ishyirwa mu bikorwa. Madamu Uwanyirigira Claudine Umunyamabanga w’inama njyanama y’Akarere ka Rwamagana yatanze ikiganiro kijyanye na gahunda ya #NdiUmunyarwanda, aho abagize inama njyanama biyemeje gukomeza gutanga ibi biganiro ku byiciro bindi bisigaye ndetse no mu bana babyiruka, gufata iya mbere mu gusigasira isano muzi y’ubunyarwanda ndetse no kubumbatira ubumwe bw’Abanyarwanda, no gushyira imbere inyungu rusange kuruta y’inyungu bwite, no kugira uruhare mu gufasha abanyarwanda gukira ibikomere n’ipfunwe dukomora mu mateka yacu.
Abagize inama njyanama bashimye ibisobanuro bahawe ku ngengo y’imari ivuguruye, bikaba biteganyijwe ko icyemezo cy’ingengo y’imari ivuguruye kizatorerwa ku munsi w’ejo nyuma yo kwinjizwamo ibitekerezo byatanzwe. Bishimiye kandi ikiganiro kuri gahunda ya #NdiUmunyarwanda kuko kiziye igihe, kandi cyongeye kubibutsa icyo bagomba gushyira imbere nk’abayobozi. Abajyanama banashimiye ubuyobozi bwiza bwagaruye agaciro n'ishema by'Abanyarwanda Ku buryo uyu munsi Umunyarwanda atewe ishema no kwitwa Umunyarwanda aho ari hose, bashimira ingabo za FPR Inkotanyi zabohoye igihugu zikunga abanyarwanda bundi bushya, Abanyarwanda bakongera kuba umwe.