Abagize Inama Njyanama y'Akarere batangiye gahunda y'Inama Njyanama mu Baturage

Kuri uyu wa 13 Ugushyingo 2024 Abagize Inama Njyanama batangiye gahunda y'Inama Njyanama mu Baturage,basura ibikorwa by'iterambere mu Mirenge. Iyi gahunda izageza kuwa 16 Ugushyingo 2024 ifite intego yo kuganira n’abaturage kuri gahunda za Leta n’uruhare rwabo mu kuzishyira mu bikorwa ndetse no gukemura ibibazo byabo.

Mu kiganiro n'abaturage kuri Radio Izuba, Perezida w'Inama Njyanama y'Akarere Dr. Rangira Lambert yavuze ko intego zihariye z'iyi gahunda y'Inama Njyanama mu Baturage zirimo; kurebera hamwe uko abaturage bazi kandi bitabira gahunda za Leta zitandukanye, kureba ibibazo abatuye Umurenge bafite by’umwihariko no gushyiraho umurongo wo kubibonera ibisubizo, kurebera hamwe amahirwe ahari n’icyo basabwa ngo bayakoreshe kugira ngo iterambere ryabo ryihute, umusanzu w’ababyeyi ku ishuri wunganira ifunguro ry’umwana ku ishuri, kurebera hamwe aho Imihigo y'Akarere y'umwaka 2024/2025 igeze ishyirwa mu bikorwa, imbogamizi zihari no gufatanya gufata ingamba zo kuyesa ku gihe cyateganijwe n’uruhare rwa buri wese.

Muri iyi gahunda Imirenge yose y'Akarere izasurwa hagamijwe kurebera hamwe imiyoborere n’imitangire ya serivise no kurebera hamwe ishyirwamubikorwa ry’Imihigo. Abagize Inama Njyanama bazaganira n’abagize ibyiciro by’ubuyobozi bitandukanye ku rwego rw’Umurenge nyuma y’ibiganiro hazasurwe ibikorwa by’imihigo y’Akarere itandukanye iri muri uwo Murenge bijyanye no gusura inyubako za Leta zitandukanye harebwa ibikwiye kwitabwaho n’isuku muri rusange. Hazakorwa kandi inteko z’abaturage baganirizwe nyuma y’ibiganiro hakirwe ibitekerezo no gukemura ibibazo by’abaturage.

Gahunda y'Inama Njyanama mu baturage izasozwa tariki 16 Ugushyingo 2024 ifite insanganyamatsiko igira iti: Uruhare rw'Inama Njyanama mu iterambere rishingiye ku muturage" , ikazasozwa n'inama izahuza Abajyanama bose n’abandi bagize matsinda yasuye imirenge yo guhuza no kungurana ibitekerezo ku byagaragaye mu Mirenge mu rwego rwo guhuza ibizashyirwa mu myanzuro ndetse n’ibigomba gukomeza gukurikiranwa ishyirwamubikorwa ryabyo.