Abagize komite nyobozi nshya iherutse gutorwa barahiriye kuzuzuza neza inshingano batorewe, hanakorwa ihererekanyabubasha

Mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere tariki ya 22/11/2021, Mu cyumba cy’inama cy’intara y’iburasirazuba habereye umuhango wo kurahira kw’abagize komite nyobozi y’Akarere nshya iherutse gutorwa. Uyu muhango ukaba wanakurikiwe n’ihererekanyabubasha hagati ya Bwana Mbonyumuvunyi Radjab umuyobozi w’Akarere mushya uherutse gutorwa na Bwana Henry Kakooza wari umuyobozi w’Akarere w’agateganyo. Hakozwe kandi ihererekanyabubasha hagati ya Biro nyobozi y’inama njyanama y’Akarere yacyuye igihe ndetse na Biro nyobozi y’inama njyanama y’Akarere ka Rwamagana yatowe. Ku buryo bw’Ikoranabuhanga, uyu muhango wakurikiranywe na Prof Nshuti Manasseh, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga n'Ubutwererane ushinzwe Umuryango wa Afurika y'Iburasirazuba; ndetse witabirwa n’abagize inama njyanama y’Akarere, inzego z’umutekano, abafatanyabikorwa mu iterambere ry’Akarere ndetse n’abakozi b’Akarere ka Rwamagana.

Mu ijambo rye, Meya Mbonyumuvunyi Radjab watorewe kuyobora Akarere ka Rwamagana muri iyi manda y’imyaka itanu(5) yashimiye umuyobozi w’Akarere w’agateganyo ndetse n’abakozi b’Akarere ka Rwamagana uburyo bafatanyije na Komisiyo y’amatora ndetse n’izindi nzego mu gutegura no gukurikirana imigendekere myiza y’amatora kuva ku rwego rw’isibo kugera ku rwego rw’Akarere. Yashimiye kandi inama njyanama y’Akarere icyuye igihe uburyo yafatanyije na komite nyobozi icyuye igihe bakayifasha kugera ku ntego no kwesa imihigo, anashimira inzego z’umutekano uburyo zikora ubutaruhuka zikita ku mutekano ariko zikanafasha n’ubuyobozi mu kuzuza neza inshingano. Meya Mbonyumuvunyi Radjab yijeje ubufatanye bwa komite nyobozi nshya kandi avuga ko ubwo bungutse izindi mbaraga z’umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu ariwe Madamu Nyirabihogo Jeanne d’Arc, bazarushaho kugera kuri byinshi birushijeho. Yavuze ko muri iyi manda, komite nyobozi yabo izibanda ku nkingi eshatu (3) za guverinoma y’u Rwanda arizo kwihutisha iterambere ry’ubukungu, kuzamura imbereho myiza y’abaturage no kwimakaza imiyoborere myiza ishyira imbere umuturage. Meya Mbonyumuvunyi Radjab yongeyeho ko iyi manda yihariye kuko izahurirana n’isuzuma rya gahunda za leta zitandukanye zinakubiyemo n’ibyo Perezida wa Repubulika yemereye abaturage.

Mu butumwa yagejeje ku bari bitabiriye uyu muhango, Prof Nshuti Manasseh, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga n'Ubutwererane ushinzwe Umuryango wa Afurika y'Iburasirazuba yashimiye abakandida bose bagize ubushake bwo kwiyamamaza, ashimira abaturage uburyo bitabiriye amatora kandi bagategura amosite y’itora neza ku buryo amatora yabaga ameze nk’ubukwe. Minisitiri Prof Nshuti Manasseh yashimiye Bwana Kakooza Henry wari uyoboye Akarere wari warasigaye ayoboye Akarere muri iki gihe cy’amatora, ndetse n’inzego z’umutekano bafatanyaga umunsi ku munsi. Yongeyeho ko iyi manda ari iy’umwihariko kuko aribwo tugomba kugera ku ntego za gahunda ya Guverinoma y’imyaka 7 harimo no kugeza amazi meza n’umuriro ku baturage bose, bityo ko bisaba gukora bidasanzwe, ubufatanye no gukorera hamwe, kujya no kugisha inama, kwitanga, kwirinda amakimbirane no kwirinda amakimbirane, ahubwo hakibandwa ku iterambere ry’umuturage.  

Komite nyobozi nshya y'Akarere ka Rwamagana igizwe na: Bwana Mbonyumuvunyi Radjab -Umuyobozi w'Akarere; Madamu Nyirabihogo Jeanne d'Arc -Visi Meya ushinzwe iterambere ry'ubukungu; na Madamu Umutoni Jeanne -Visi Meya ushinzwe iterambere ry'imibereho myiza y'abaturage. Nk’uko biteganywa n’ingingo ya 122 y’itegeko ngenga no 003/2021.01 ryo kuwa 09/10/2021 rihindura itegeko ngenga no 001/2019.01 ryo kuwa 29/07/2019 rigenga amatora, Manda y’abatorewe kujya mu nzego z’ibanze ni imyaka itanu (5).