Abagize komite nyobozi y’Akarere basuye imirenge ya Munyaga na Rubona baganira n’abayobozi mu byiciro bitandukanye
Mu Kuri uyu wa kabiri tariki ya 07/12/2021, Meya Mbonyumuvunyi Radjab uyobora Akarere ka Rwamagana ari kumwe na Visi Meya Nyirabihogo Jeanne d’Arc ushinzwe iterambere ry’ubukungu ndetse na Visi Meya Umutoni Jeanne ushinzwe iterambere ry’imibereho myiza y’abaturage mu karere ka Rwamagana; basuye imirenge ya Munyaga na Rubona bagirana ibiganiro n’abayobozi mu byiciro bitandukanye. Ibi biganiro bikaba byitabiriwe n’abagize inama njyanama z’imirenge, abagize biro y’inama njyanama z’utugari, abakuru b’imidugudu ndetse na ba mutwarasibo.
Mu butumwa bagejeje kuri aba bayobozi bo muri iyi mirenge yombi, Visi Meya Umutoni Jeanne yabibukije ko ibanga ry'Abanyarwamagana ari gahunda ya #Tujyanemo mu bikorwa byose bigamije guteza imbere umuturage no kumucyemurira ikibazo. Ababwira ko nta terambere ryagerwaho tutararangiza gucyemura ibibazo bibangamiye imibereho myiza n'umudendezo by'abaturage; bityo abasaba ubufatanye mu kurinda abana imirire mibi n’igwingira, gusanira amazu abafite amazu n'ubwiherero bishaje kugira ngo twese tube heza, kandi ko ibyo byose tubifitiye ubushobozi.
Visi Meya Nyirabihogo Jeanne d’Arc ushinzwe iterambere ry’ubukungu yashimiye abaturage ku bikorwa bimaze kugerwaho, abasaba ubufatanye bugamije kwihutisha iterambere, twishakamo ibisubizo bya bimwe mu bibazo dufitiye ubushobozi. Yabasabye kandi kubungabunga imihanda bafite, gukora ubuhinzi n'ubworozi by'umwuga kandi mu buryo butanga umusaruro, no kurwanya imyubakire y'Akajagari.
Meya Mbonyumuvunyi Radjab yibukije abayobozi bose batowe ko inshingano nyamukuru ari ukureberera u Rwanda n'abanyarwanda, kandi ko nta rwitwazo ruhari kuko inzego zose z’ubuyobozi zuzuye. Aha niho yahereye asaba buri muyobozi wese ku rwego rwe, gukorera ku mihigo kandi agaharanira kuyesa 100%. Meya Mbonyumuvunyi Radjab yanasabye abayobozi gukora isesengura, bakareba aho basanze urwego batorewe kuyobora, kandi bagafata intego y’aho bifuza kurugeza muri iyi myaka itanu ya manda batorewe. Ati: “Abaturage batugiriye icyizere baradutora. Twirinde ikintu cyose cyazatuma abaturagage bicuza impamvu badutoye. Buri wese akore Ku buryo nyuma ya manda ye bazavuga bati 'iki cyagezweho hariho inama njyanama yari irimo runaka na runaka.”
Abayobozi bahawe umwanya batanga ibitekerezo n’ibyifuzo biganisha ku iterambere rirambye, kandi biteganyijwe iki gikorwa kizakomereza no mu yindi mirenge.