Abagize komite nyobozi y’Akarere basuye imirenge ya Munyiginya na Mwulire baganira n’abayobozi bahagarariye ibyiciro bitandukanye

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatanu tariki ya 10/12/2021, Meya Mbonyumuvunyi Radjab, Visi Meya Nyirabihogo Jeanne d’arc ushinzwe iterambere ry’ubukungu na Visi Meya Umutoni Jeanne ushinzwe iterambere ry’imibereho myiza y’abaturage; basuye imirenge ya Munyiginya na Mwulire baganira n’abayobozi bahagarariye ibyiciro bitandukanye. Muri uru ruzinduko abagize komite nyobozi y’Akarere bagiranye ibiganiro n’abagize inama njyanama z’imirenge, abagize biro z’inama njyanama z’utugari, abakozi b’imirenge ya Munyiginya na Mwulire, abahagarariye ihuriro ry’amadini n’amatorero, abanyamabanga nshingwabikorwa b’Imirenge n’ab’Utugari, abahuzabikorwa b’inama z’igihugu mu byiciro byihariye (abagore, urubyiruko n’abafite ubumuga), abahagarariye ibigo nderabuzima byo muri iyi mirenge ndetse n’abakuru b’imidugudu. Ibi biganiro bikaba byari byitabiriwe kandi n’abahagarariye inama y’umutekano itaguye y’Akarere.  

Mu butumwa bagejeje kuri aba bayobozi; Visi Meya Umutoni Jeanne ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu karere ka Rwamagana yasabye abayobozi batowe gutanga serivise nziza ku baturage kandi bakirinda ruswa n’akarengane, bagashyira mu bikorwa gahunda za leta (Girinka, VUP, …) nta kimenyane kugira ngo abatishoboye zigenewe abe aribo zihabwa bityo twese tuzamukire rimwe ntawe usigaye inyuma. Mu kumwunganira, Visi Meya Nyirabihogo Jeanne d’Arc ushinzwe iterambere ry’ubukungu yasabye aba bayobozi gufatanya n’abaturage ndetse n’u buyobozi bw’Akarere kwesa imihigo bahize kugira ngo Akarere ka Rwamagana gahore ku isonga mu kwesa imihigo, gakomeze gatere imbere kandi n’abaturage bako batere imbere haba mu bukungu n’imibereho myiza.

Meya Mbonyumuvunyi Radjab yabwiye aba bayobozi ko Akarere ka Rwamagana hari aho kamaze kugera mu kwiteza imbere, kandi nta guhagarara ahubwo tugomba kongera umuvuduko mu iterambere.  Meya Mbonyumuvunyi yanababwiye ko imirenge yabo ifite ubutaka bwera, abasaba kubyaza umusaruro aya mahirwe bagakora cyane kugira ngo umusaruro wiyongere. Yabakanguriye kandi gukorera ku ntego, bakaba intangarugero mbese bakaba ba nkoreneza-bandebereho. Meya Mbonyumuvunyi yabwiye aba bayobozi ko nta rwitwazo na ruto Abanyarwamagana bafite kuko inzego zose zifite abazihagarariye, nta cyuho gihari; abasaba gukora isesengura bakareba aho basanze urwego bayoboye( babereye abajyanama) hanyuma bagafata intego (target) y’aho bifuza kugeza abaturage bayoboye mu myaka itanu ya manda batorewe. Asoza abasaba kwirinda ko ikizere abaturage babagiriye cyazaraza amasinde.

Abaturage b’imirenge ya Munyiginya na Mwulire bishimira amahirwe ari muri iyi murenge arimo kuba iyi mirenge yombi ifite ubutaka bwera, kandi ikaba yaragejejwemo ibikorwaremezo by’ibanze nk’amazi meza, amashanyarazi, ikigo nderabuzima, amashuri y’incuke, abanza n’ayisumbuye ndetse bakaba bafite n’inganda zubatse mu mirenge yabo zitanga akazi ku baturage biganjemo urubyiruko. By’umwihariko Umurenge wa Munyiginya ukora ku kiyaga cya Muhazi, bivuze ko abaturage bashobora gushora imari mu bworozi bw’amafi, kandi aya mazi akaba anafasha mu kuhira imyaka duhangana n’imihindagurikire y’ikirere.