Abagize Sena baje kureba uko hubahirizwa amabwiriza yo gukumira inkongi z’umuriro
Kuri uyu wa kane, tariki ya 10/02/2022, Mu karere ka Rwamagana twakiriye Senateri MUKAKARANGWA Clotilde(Uyoboye itsinda) na Senateri Prof. KANYARUKIGA Ephrem bo muri Komisiyo y’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’Umutekano ya Sena y’u Rwanda; bakaba baganiriye n'ubuyobozi bw'Akarere ka Rwamagana Ku iyubahirizwa ry'amabwiriza ya Minisitiri w’Intebe nº001/03 yo ku wa 11/07/2014 yerekeranye no gukumira inkongi z’umuriro mu Rwanda. Ibi biganiro byitabiriwe na Visi Meya Nyirabihogo Jeanne d'Arc ushinzwe iterambere ry'ubukungu, Visi Meya Umutoni Jeanne ushinzwe iterambere ry'imibereho myiza y'abaturage, abagize inama y'umutekano itaguye y'Akarere n'uhagarariye urugaga rw'abikorera(PSF) mu karere ka Rwamagana.
Nyuma yo kuganira n’ubuyobozi bw’Akarere, aba basenateri basuye Gereza ya Rwamagana iherereye mu kagari ka Nsinda ho mu murenge wa Muhazi. Aha, Ubuyobozi bwa Gereza ya Rwamagana bwabasobanuriye uko bukumira inkongi z’umuriro ndetse n'uburyo abagororwa baho babayeho n’uburyo bagororwamo, bakaba bashimye gahunda yo kubigisha imyuga, ubumenyingiro n'ubukorikori ikorerwa muri iyi gereza. Basuye kandi uruganda rwa STEEL RWA rukora ibyuma bikoreshwa mu bwubatsi bya “fer a beton”, baganira n’abashoramari(ba nyirarwo) kandi batambagira bimwe mu bice birugize mu rwego rwo kureba uburyo bakumira inkongi z’umuriro.