Abagize umugoroba w’abayeyi ba Sasabirago basuye ingoro y’amateka y’urugamba rwo kubohora igihugu
Kuri uyu wa gatatu tariki ya 03/04/2019, abaturage bagize umugoroba w’ababyeyi bo mu kagari ka Sasabirago ho mu murenge wa Fumbwe basuye ingoro y’amateka y’urugamba rwo kubohora igihugu iri ku ngoro y’inteko ishinga amategeko y’u Rwanda ku Kimuhurura. Uru rugendo rwaranzwe no gusobanurirwa byimbitse ibyaranze amateka y’urugamba rwo kubohora igihugu no guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Aba baturage 38 basuye Ingoro y’amateka y’urugamba yo kubohora igihugu bavuga ko umugoroba w’ababyeyi usanzwe ubafasha kwisungana, Gufashanya no kwikemurira ibibazo bashingiye ku bushobozi bafite.
Nk’uko babyitangariza, Bimwe mu bikorwa bagezeho ni ukugurirana imifariso, ibikoresho byo mungo bitandukanye, Kurwanya amakimbirane mu ngo, kwambikana, korozanya amatungo magufi no kwizigamira hagamijwe kurushaho kwiteza imbere. Nyuma yo gusura iyi ngoro bemeza ko hari icyo byabunguye bityo bakaba bagiye kurushaho kurwanya amakimbirane n’amacakubiri aho bari hose kandi bakabyigisha n’abo basize mu ngo zabo.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Fumbwe, Bwana Zamu Daniel, yavuze ko uru rugendo rw’abaturage bo mu murenge ayobora ruzabafasha kuganira na bagenzi babo babashishikariza kwirinda amacakubiri no gusigasira intambwe u Rwanda rugezeho kandi ko ubu ari ubutumwa abantu bose bakwiye kumenya.
Si ubwa mbere abaturage bo mu murenge wa Fumbwe basura iyi ngoro y’amateka, dore ko mu bihe byashize urubyiruko rwo muri uyu murenge narwo rwayisuye ndetse ngo nyuma yo kuyisura hari impinduka byatanze haba mu myumvire n’imikorere yarwo, ibi kandi bikaba ari byo byitezwe kuri aba babyeyi, nk’uko byatangajwe n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’uyu murenge wa Fumbwe, Bwana Zamu Daniel.