Abagore 100 barangije amasomo y'imyuga bahawe ibikoresho bizabafasha guhanga imirimo
Kuri uyu wa 18Nzeli Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana Mbonyumuvunyi Radjab yitabiriye ibirori byo gusoza amasomo ku bagore 100 barimo 50 bo mu Karere ka Rwamagana na 50 bo mu Karere ka Gatsibo bahujwe n’amahirwe ubu bakaba barangije amasomo y’imyuga n’ubumenyi ngiro no kubashyikiriza ibikoresho bizabafasha kwihangira.
Aba bagore barangije amasomo ku bufatanye na Empower Rwanda na Bralirwa Plc, barimo 50 bo mu Murenge wa Muhazi na 50 bo mu Murenge wa Kabarore bigishijwe imyuga y’ubudozi, ubutetsi no gutunganya imisatsi ku bufatanye na Empower Rwanda na BRALIRWA Plc , hagamijwe guteza imbere umugore no kumufasha kwiteza imbere.
Umuyobozi w’Akarere Bwana Mbonyumuvunyi Radjab yasabye abarangije amasomo kubyaza umusaruro ubumenyi bafite n’ibikoresho bahawe bakabikoresha bahanga akazi kazabafasha kwiteza imbere, abasaba kuzigama no kwagura ishoramari kugira ngo batange akazi ku rubyiruko. Umuyobozi kandi yabasabye kwita ku burere bw’abana, kurwanya imirire mibi mu bana no kubajyana mu ishuri kugira ngo na bo bazagire akamaro ku gihugu.