Abagore bakanguriwe gukoresha ikoranabuhanga muri serivise z'imari

Kuri uyu wa 24Ukuboza 2025 ku bufatanye na Banki Nkuru y'u Rwanda, mu Karere hatangijwe ubukangurambaga bwa GendanaKonti bugamije gushishikariza abagore gukoresha telefone mu  kwishyurana, hagamijwe kwiteza imbere no kwihaza mu by'imari, himakazwa ukudahezwa  kw’abagore mu kugera kuri serivisi z’imari.

Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry'ubukungu Bwana Richards Kagabo Rwamunono yakanguriye abagore by'umwihariko, kubyaza umusaruro ikoranabuhanga n'andi mahirwe ari mu gihugu; bagakoresha telefone ngendanwa muri serivise z'imari bikabafasha kugabanya ingendo n'igihe byabasabaga bityo bikabafasha kwiteza imbere no kwihaza mu by'imari.