Abagore barashimirwa uruhare bagira mu iterambere ry'umuryango n'Igihugu

Kuri uyu wa 08Werurwe 2026 mu Karere hizihijwe umunsi mpuzamahanga w'umugore. Itsinda ry'abadepite bari mu Ihuriro FFRP riyobowe na Hon. Nabahire Anastase bari bifatanyije n'Ubuyobozi bw'Akarere n'abaturage b'Umurenge wa Mwulire mu birori byo kwizihiza uyu munsi, ku nsanganyamatsiko igira iti: "Umugore ni uw'agaciro".

Umuyobozi w'Akarere Mbonyumuvunyi Radjab yashimye uruhare rw'abagore n’abakobwa mu iterambere ry’umuryango n’Igihugu, mu burezi no mu mu buyobozi ndetse ko abenshi bumva neza uburinganire n'ubwuzuzanye, bagafatanya n'abagabo kubaka umuryango utekanye kandi uteye imbere.

Hon. NABAHIRE Anastase yavuze ko mu Rwanda hari intambwe ishimishije mu guteza imbere uburinganire mu nzego zifatirwamo ibyemezo; aho abagore 63,75% ari abadepite n'abasenateri 46% mu gihe 78% by’abagore bageze igihe cyo gukora bari mu mirimo itandukanye na 74% bazi gusoma no kwandika. Yongeyeho ko ubushake bwa politike n'amategeko by'u Rwanda bishimangira ko umugore ari uw'agaciro ariko bigomba kugaragarira mu byo dukora,mu bufatanye n'abagabo mu kurerera Igihugu no kwigisha abadukomokaho indangagaciro z'umuco nyarwanda.

Kuri uyu munsi kandi hari abagore borojwe inka muri gahunda ya Girinka ,abandi bahabwa igishoro cyo gutangira ubucuruzi buciriritse, ababashije kwiteza imbere no guteza imbere bagenzi babo barashimirwa ndetse n'ab'amikoro macye bararemerwa.

Ibirori by'Umunsi Mpuzamahanga w'Umugore byasojwe n'umukino w'umupira w'amaguru wahuje ikipe y'abagore b'abakozi b'Akarere n'ikipe y'abagore ya Muhazi United Women FC.

Reba video ngufi hano