Abahesha b'inkiko batari ab'umwuga 26 barahiriye inshingano
Kuri uyu wa 28Nyakanga 2025 Umuyobozi w'Akarere Mbonyumuvunyi Radjab, abiherewe ububasha na Minisitiri w'Ubutabera/Intumwa Nkuru ya Leta, yakiriye indahiro y'abahesha b'inkiko batari ab'umwuga 26, baherutse guhabwa inshingano z'abanyamabanga nshingwabikorwa mu tugari 26 two mu Karere.
Umuyobozi w'Akarere yasabye aba bahesha b'inkiko batari ab'umwuga gutanga service inoze; bakorana ubwitonzi, ubuhanga n’ubushishozi kandi bakubahiriza amategeko, kurangwa n’ukuri, ubunyangamugayo n’ubushake mu byo bakora byose mu rwego rw’umurimo.
Itegeko N° 12/2013 ryo kuwa 22/03/2013 rigenga umurimo w’Abahesha b’Inkiko rivuga ko Umuhesha w'Inkiko ari umuntu wese wemerewe n’itegeko gukora umurimo wo gushyira mu bikorwa ibyemezo by’inkiko n’izindi nyandikompesha ziriho inyandikompuruza, no gukora indi mirimo ijyanye n’ububasha bwe. Iri tegeko kandi rivuga ko umuhesha w’inkiko utari uw’umwuga ari umukozi wa Leta ufite imirimo ashinzwe uhabwa n’iri tegeko ububasha bwo kuba umuhesha w’inkiko mu gihe akiri muri uwo murimo naho umuhesha w’inkiko w’umwuga akaba umuhesha w’inkiko wabigize umwuga ugengwa n’iri tegeko.