Abahinzi bahuriye muri Koperative KOHUNYA batangiye gukora ubuhinzi babungabunga ubutaka

Mu muhango wo gutangiza igihembwe cy’ihinga 2026A, cyatangirijwe mu Kagari ka Nyagasenyi, Umurenge wa Kigabiro, abahinzi  bakanguriwe gukora ubuhinzi bubungabunga ubutaka, mu bukangurambaga bwakozwe n’abafatanyabikorwa mu buhinzi b’Ikigo Bridge to Rwanda Farms.

Muri Koperative KOHUNYA ikorera mu Kagari ka Nyagasenyi, bamwe mu bahinzi batangiye gukora ubuhinzi bubungabunga ubutaka bashimiye ubu buryo kuko babona umusaruro mwinshi kandi igishoro umuhinzi yakoreshaga kikaba cyaragabanutse.

Ndayambaje Elias, wo mu mudugudu wa Kavura, Akagari ka Nyagasenyi, Umurenge wa Kigabiro avuga ko uburyo bwo kubungabunga ubutaka yabukoresheje bukamuzanira inyungu ugereranije na mbere akibanza kurima umurima. Yagize ati: “ Uyu mwaka ni uwa 3 mpinga gutya ariko nko ku buso bwa Are (ari) imwe (1) iyo nejeje bike nsaruramo ibiro 80 by’ibigori kandi mbere ntarabukoresha nezaga nk’ibiro 20. Ni ukuvuga ngo ubaye ufite nka “are” 16 wabona umusaruro mwiza, ukihaza mu biribwa, ukarihira abana amashuri yewe ukaba wanagura inka”.

Ibyiza by’ubuhinzi bungabunga ubutaka birimo no kuba ubutaka bugarura umwimerere kandi ikiguzi cyo gutunganya ubutaka n’imbuto ikoreshwa bikagabanuka ugereranyije n’uko ubuhinzi bwakorwaga bahinga ubutaka bwose kandi bukanafasha kugarura umwimerere w’ubutaka no kurinda ibizwi nk’inshuti z’abahinzi ziba mu butaka ari na zo zitunga igihingwa wateye.

Madamu Ayinkamiye Agnes, uyobora Sitatiyo ya RAB ya Rubirizi avuga ko uburyo bwo guhinga habungabungwa ubutaka butaramenyerwa mu bahinzi bose ariko ko barimo abahinzi bazakomeza kwigishwa ubu buryo bukorwa uutarimye ubutaka bwose kugira ngo ukomeze ububungabunge, ugacukura aho ugiye gutera kandi ukabona umusaruro mwinshi. Yagize ati “Nkuko mwabibonye hano nibwo buryo twakoresheje; abahinzi baraharura, barangiza bagacukura imyobo bagashyiramo ifumbire bagatera. Ni uburyo bugabanya igishoro cy’ubuhinzi n’umwanya umuhinzi yafataga arima ubutaka bwe ukagabanuka.”

Koperative Hinga-Ukungahare Nyagasenyi (KOHUNYA) ikorera ubuhinzi ku butaka buhuje bungana na hegitari 11 mu Kagari ka Nyagasenyi ho mu Murenge wa Kigabiro. Abahinzi bazakomeza guhugurirwa ubu buhinzi bubungabunga ubutaka kugira ngo bukomeze gukoreshwa kuko bunarwanya n’isuri.