Abahinzi b'imboga n'imbuto barakangurirwa gusigasira ubumenyi bahawe mu mushinga wo guteza imbere ibyo bakora
Kuri uyu wa 28 Gicurasi Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry'ubukungu Richards Kagabo Rwamunono yifatanyije na AEE Rwanda n'abandi bafatanyabikorwa mu birori byo gusoza umushinga umaze imyaka 5 mu bikorwa byo guteza imbere abahinzi b'imboga n'imbuto bo mu mirenge 12 bari mu matsinda 507, hagamijwe guhaza isoko no kongera ubukungu bw'abahinzi.
Abahinzi bakanguriwe gusigasira ibyiza basigiwe n'uyu mushinga no kubyaza umusaruro amahugurwa bahawe n'amahirwe yo guhuzwa n'isoko kugira ngo bakomeze bateze imbere ibyo bakora, bizigamire kandi bagure ishoramari bityo na bo bibateze imbere n'imiryango yabo irusheho kubaho neza.
Abahinzi bakoranye n'uyu mushinga bashima ibyiza wabagejejeho birimo ubumenyi n'ikoranabuhanga, ibyumba bikonjesha bibafasha kubungabunga umusaruro w'imboga n'imbuto, guhuzwa n'amasoko yaba ayo mu Rwanda no hanze y'Igihugu, abenshi bakaba bariteje imbere babikesha amatsinda yo kuzigama no kugurizanya byanabafashije kwagura ishoramari.
Uyu mushinga wiswe “Catalyzing Market Prospects for Horticulture Smallholder Farmers and Small and Medium Entreprise in Rwanda Project” watangiye mu kwezi kwa Gashyantare 2020, ukaba wari umaze imyaka 5 ukoranye n'abahinzi 10,202 bo mu Mirenge 12 yo mu Karere ka Rwamagana. Ni Umushinga kandi wakoreraga no mu Turere twa Gasabo, Bugesera, Kayonza na Rwamagana, ukaba uzasoza ibikorwa ku rwego rw'Igihugu tariki ya 10 Kamena 2025 hanamurikwa ikoranabuhanga rizajya rihuza abahinzi b'imboga n'imbuto n'abaguzi babo binyuze ku rubuga rwa e-soko.