Abahinzi b’umuceri mu gishanga cya Cyaruhogo barishimira ko umusaruro wiyongereye babikesha amazi agera mu mirima yose y’igishanga
Igishanga cya Cyaruhogo cyuhirwa kuri hegitari 74 nyuma yo gutunganya inzira z’amazi ku buryo ubu amazi agera ku mirima y'abahinzi 606 n'abagera kuri 3,160 bakibonyemo akazi.
Bavumiragira Emmanuel, umwe mu bahinzi b’umuceri bo mu gishanga cya Cyaruhogo, avuga ko nyuma yo gutunganyirizwa igishanga n’amazi akagera ahantu hose byatumye ubuso bahingaho umuceri bwiyongera, binabafasha kongera umusaruro kuko ubu beza toni 5 n’igice bavuye kuri toni 3 ziboneka kuri hegitari imwenyuma yo gutunganya urugomero rw’amazi (dam) n’imiyoboro y’amazi n’amazi akaba amanuka kuri buri murima wose
Gahizi Appolinaire, na we uhinga umuceri muri iki gishanga cya Cyaruhogo, avuga ko mbere y'uko iki gishanya gitunganywa amazi yageraga ku bahinzi bacye ariko ubu abahinzi b'umuceri batakibura amazi ndetse n'umusaruro wariyongereye uva kuri toni 3 kuri hegitari ugera kuri toni 6 kuri hegitari, agashimira Ubuyobozi bw'Akarere na JICA ku mahugurwa yabahaye ku micungire y'amazi, kwizigamira ndetse n'imibereho y'abakoresha iki gishanga ikaba yarabaye myiza.
Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry'ubukungu Bwana Richards Kagabo Rwamunono ashimira abafatanyabikorwa mu guteza imbere ubuhinzi binyuze mu gutunganya Igishanga cya Cyaruhogo no guteza imbere imibereho y'abahakorera ubuhinzi kandi ko Ubuyobozi buzakomeza gukorana n'abahinzi mu kubungabunga ibyakozwe no kongera umusaruro w'umuceri kuko aho ikoranabuhanga rigeze bigaragara ko haboneka na toni zirenga zirindwi (7) kuri hegitari ndetse ko intego ari uko nibura mu mwaka wa 2029 umusaruro kuri hegitari uzagera kuri toni umunani (8).
Imirimo yo kubaka ingomero z'amazi za Bugugu, Cyimpima na Gashara no kuhira Igishanga cya Cyaruhogo yatangiye mu mwaka wa 2019 ikaba yararangiye itwaye FRW 73,245,332 ku nkunga ya JICA. Iki gishanga cyuhirwa ku burebure bwa Km 2.8.