Abahinzi n'aborozi barakangurirwa kwishingira ibihingwa n'amatungo bikabarinda ibihombo

Mu muhango wo gutangiza ku mugaragaro igihembwe cy'ihinga 2026A wo kuri uyu wa 27Nzeli 2025 abahinzi n'aborozi bakanguriwe kwitabira gahunda y'ubwishingizi bw'ibihingwa n'amatungo ya "Tekana Urishingiwe" Muhinzi-Mworozi, ifite nkunganire ya Leta ingana na 40% by'ikiguzi cy'ubwishingizi no kubyaza umusaruro aya mahirwe yabashyiriweho agamije kugabanya ibihombo bashobora guterwa n'ibihindagurikire y'ikirere, ibiza cyangwa indwara z'amatungo cyangwa ibihingwa.

Muri uyu mwaka w'Imihigo 2025/2026 Akarere kahize kwinjiza mu bwishingizi bw'ibihingwa birimo; ibigori kuri hegitari400, umuceri kuri hegitari 840, Ha 15 z'urusenda, hegitari 30 z'ibishyimbo na Ha 2 z'imiteja. Mu matungo hahizwe kwishingira inka 2,500, inkoko 15,000 n'ingurube 500.

Mu rwego rwo gushyira mu bikorwa gahunda ya Guverinoma y’imyaka irindwi na Gahunda ya 4 yo kuvugurura ubuhinzi n’ubworozi (PSTA4), Leta y’u Rwanda ibinyujije muri Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi ishyira mu bikorwa gahunda y’ubwishingizi bw’ibihingwa n’amatungo. Iyi gahunda yatangijwe ku mugaragaro kuwa 23 Mata 2019, ikaba kugeza ubu ikorera mu turere twose tw’Igihugu. Kugeza ubu, iyi gahunda ikora ku bihingwa birimo umuceri, ibigori, imiteja, urusenda, ibirayi, imyumbati, soya n’ibishyimbo naho ku matungo ikora ku nka , inkoko, amafi ndetse n’ingurube.