Abahize abandi mu masiganwa yo kurwanya ruswa no gutahura impano yo gutwara igare mu bana bato, bahembwe amagare mashya n’amafaranga

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 12/02/2022, Mu murenge wa Gishari habereye amasiganwa y’amagare agamije gutahura impano yo gutwara igare mu bana bato babyiruka ndetse no gukangurira abaturage kurushaho kugira uruhare mu kurwanya ruswa. Aya masiganwa yateguwe ku bufatanye bw’ubuyobzi bw’Akarere ka Rwamagana n’ikipe y’abasiganwa ku magare ya “Club les amis sportif de Rwamagana”; akaba yari yitabiriwe na Meya Mbonyumuvunyi Radjab uyobora Akarere ka Rwamagana ndetse na Nkuranga Alphonse akaba ari Visi Perezida wa kabiri wa Federasiyo ishinzwe amasiganwa ku magare (FERWACY). Abasiganwa bahereye ahitwa kwa Karangara berekeza I Kavumu ahakorerwa ubuhinzi bw’inabo hitwa kuri “Bella Flowers park”, bagaruka aho ho batangiriye. Intera bakoze basiganwa ku magare yose hamwe ni urugendo rw’ibirometero 22,56. Gisubizo Issa na Mwamikazi Jazzira babaye aba mbere bakaba bahembwe igare rishya ryo mu bwoko bwa “Phoenix” n’amafaranga ibihumbi makumyabiri(20.000Frws) kuri buri umwe.
 
Mu bahungu bafite hagati y’imyaka 15-18, abaje mu myanya 10 ya mbere kandi bahembwe ni: Mushimiyimana Jean Bosco wakoresheje iminota 38’18’’, Nsengiyumva Jean Claude(38’23’’), Natanziki William(38’55’’), Niyokwizerwa Schadrack(39’13’’), Manirakiza Jean Claude(39’44’’), Nshimiyimana Phocas(40’00’’), Iyonasenze Alpha(40’08’’),  Nizigiyimana Patrick(40’08’’), Ishimwe Placide(40’08’’) na Ishimwe Theoneste(40’13’’). Mu bahungu bafite hagati y’imyaka 12-14; hahembwe abakinnyi babiri(2) babaye aba mbere aribo: Gisubizo Issa(46’32’’) na Mugisha Fiston(46’37’’). Mu bakobwa, Mwamikazi Jazzira niwe witabiriye kandi asoza isiganwa akoresheje igihe kingana na 49’28’’, nawe akaba yahembwe igare.
 
Bwana Nkuranga Alphonse akaba ari Visi Perezida wa kabiri wa Federasiyo ishinzwe amasiganwa ku magare (FERWACY) yashimiye ubuyobozi bw’Akarere ka Rwamagana kuko aka karere kabaye Akarere ka mbere mu gutegura irushanwa ry’umukino w’amagare muri uyumwana wa 2022 kuva watangira; ariko rikaba rinafite umwihariko wo gutahura impano mu bato kubera ko twifuza kuzamura no guteza imbere uyu mukino duhereye mu batoya. Yasabye urubyiruko guhaguruka bakitoza ntibacike intege, bakarebera kuri bakuru babo barimo Adrien Niyonshuti na Alleluia Joseph kuko urwego bagezeho rwo guserukira igihugu no kuba abakinnyi mpuzamahanga nabo barugeraho. Nkuranga Alphonse akaba yasabye uru rubyiruko gukora siporo yo gutwara igare ariko bakabifatanya no kwiga kuko federasiyo itazigera yihanganira abana b’abakinnyi banga kwiga, abibutsa ko ubumenyi bwo mu ishuri bazabucyenera. Yasabye kandi ubuyobozi bw’Akarere ko byaba byiza amarushanwa nk’aya agiye ategurwa mu biruhuko kugira ngo n’urubyiruko ruri mu mashuri rubone uko ruyitabira. Mu gusoza, Nkuranga Alphonse yabwiye abaturage bo mu karere ka Rwamagana ko kubera uburyo aka karere kabaye igicumbi ku guteza imbere impano yo gutwara igare, bahishiwe ibirori mu isiganwa rya “Tour du Rwanda 2022” kuko mu gace ka kabiri k’iri siganwa, abakinnyi bazahagurukira I Kigali berekeza I Rwamagana nibahagera bazenguruke incuro icumi(10).

Meya Mbonyumuvunyi Radjab wari umushyitsi mukuru yavuze ko aya marushanwa yo gutahura impano mu bana bato yahuriranye n’uko turi mu cyumweru cy’ubukangurambaga bwo kunoza imitangire ya serivise, kandi ko serivise nziza bivuga guha umuntu icyo amatekeko amwemerera kandi mu buryo buteganywa n’amategeko, nta kiguzi kindi cyangwa se indonke umusabye. Meya Mbonyumuvunyi Radjab akaba yabwiye abaturage ko kubona serivise nziza ari uburenganzira bwa buri muturage, asaba abaturage ko mu gihe badahawe serivise nziza bajya babimenyesha inzego zisumbuye. Yongeyeho ko aya masiganwa yaje mu rwego rwo gukangurira abaturage kurushaho kugira uruhare mu kurwanya ruswa n’akarengane kuko ubuyobozi bw’Akarere ka Rwamagana butifuza ko hagira umuturage usabwa cyangwa utanga ruswa; kandi ko ruswa ari icyaha kidasaza bityo abantu bagomba kukirinda. Meya Mbonyumuvunyi Radjab yavuze ko Akarere ka Rwamagana kishimira kuba kamaze kuba igicumbi cy’amagare, abakinnyi b’abanyamwuga benshi baturuka I Rwamagana; asaba urubyiruko kwitabira iyi siporo kuko ubuyobozi bw’Akarere bwiyemeje kubafasha ku buryo bushoboka bwose kugira ngo impano zabo zibageze kure hashoboka. Yashimiye Federasiyo y’umukino wo gusiganwa ku magare uburyo ishyigikira Akarere ka Rwamagana mu kuzamura izi mpano z’abana.