Abajyanama batangiye gahunda y'Inama Njyanama mu Baturage

Kuri uyu wa 13/6/2025 abagize Inama Njyanama y'Akarere ka Rwamagana batangiye gahunda y' "Inama Njyanama mu Baturage" igamije kwegera abaturage no kuganira n'ababahagarariye, kureba aho Imihigo y'umwaka 2024/2025 igeze yeswa no kureba ibibazo by'abaturage kugira ngo bibonerwe ibisubizo. Iyi gahunda ifite insanganyamatsiko igira iti: "Uruhare rw'Inama Njyanama mu iterambere rishingiye ku muturage".

Abajyanama basuye imirenge yose y'Akarere bagenzura Imihigo iri mu Murenge, baganira n'abahagarariye abaturage ku byiciro bitandukanye, bakira banasubiza ibibazo bagejejweho n'abahagarariye abaturage birimo n'ibikeneye gukorerwa ubuvugizi.

Abahagarariye abaturage bakanguriwe kuba intangarugero mu kwimakaza ubumwe bw'abanyarwanda no kubikangurira abaturage bakirinda icyasubiza Abanyarwanda mu macakubiri na Jenoside, kugira uruhare mu kubungabunga umutekano no guharanira iterambere ry'imibereho myiza y'abaturage.