Abakorera mu gakiriro ka Rwamagana barishimira ko amashanyarazi yabafashije kongera ingano n'ubwiza bw'ibyo bakora
Mugiraneza Samuel watangiye akorera abandi kuri ubu usigaye yaraguze imashini zifite agaciro ka miliyoni 9 Frw zifasha mu guha imbaho ubwiza kandi zimufasha gukora ibintu bifite ireme.
Kuva mu mwaka wa 2016 Agakiriro ka Rwamagana kahurijwemo abakoraga ibijyanye n’ububaji, gusudira, ubudozi n’ubukorikori. Kuri ubu gakorerwamo buri munsi n’abagera kuri 362 barimo abagore 92, mu gihe abahabona akazi barenga 500 buri munsi: barimo abatunganya ibyakozwe n’ababyikorera babigeza ku bakiliya. Kugeza ubu abakorera mu gakiriro ka Rwamagana n’abandi babyifuza bashinze Sosiyete ishinzwe imicungire yako, izwi nka Agakiriro ka Rwamagana Investment Company (ARIC).
Mu Karere ingo 103,244 zifite umuriro w’amashanyarazi, kwegereza abatuye Akarere bikaba bigeze ku kigero cya 86% ariko kigiye kwiyongera mu gihe Umushinga RUEAP (Rwanda Universal Energy Access Program) ugamije kongera amashanyarazi mu turere twa Bugesera na Rwamagana uzaba urangiye. Uyu mushinga uri hafi kurangiza imirimo yo gukwirakwiza amashanyarazi no kuyongerera ingufu aho bikenewe cyane, uzageza amashanyarazi ku ngo zisaga ibihumbi 19 yo mu Mirenge 14 y'Akarere ka Rwamagana.