Abakozi ba Minisiteri y'Ubuhinzi ya Ethiopia bashimye gahunda ya "Tekana Urishingiwe, Muhinzi-Mworozi"
Kuri uyu wa 10 Nyakanga 2025 Umuyobozi w'Akarere Bwana Mbonyumuvunyi Radjab yakiriye itsinda rivuye mu gihugu cya Ethiopia; rigizwe n'abakozi bo muri Minisiteri y'ubuhinzi ya Ethiopia, JICA na UNDP, baje kwigira ku Rwanda uko rushyira mu bikorwa Gahunda y'ubwishingizi ya "Tekana Urishingiwe, Muhinzi-Mworozi".
Mu rwego rwo gushyira mu bikorwa gahunda ya Guverinoma y’imyaka irindwi na Gahunda ya 4 yo kuvugurura ubuhinzi n’ubworozi (PSTA4), Leta y’u Rwanda ibinyujije muri Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi ishyira mu bikorwa gahunda y’ubwishingizi bw’ibihingwa n’amatungo. Iyi gahunda yatangijwe ku mugaragaro kuwa 23 Mata 2019, ikaba kugeza ubu ikorera mu turere twose tw’Igihugu. Kugeza ubu, iyi gahunda ikora ku bihingwa birimo umuceri, ibigori, imiteja, urusenda, ibirayi, imyumbati, soya n’ibishyimbo naho ku matungo ikora ku nka , inkoko, amafi ndetse n’ingurube.
Umwaka w'Imihigo wa 2024/2025 urangiye Akarere ka Rwamagana kesheje umuhigo wo kwishingira ibihingwa n'amatungo ku kigero gishimishije.Muri uyu mwaka hegitari z'umuceri 846 kuri 840 zahizwe zarishingiwe, hishingiwe hegitari 326 z'ibigori, hegitari 69 z'ibishyimbo, hegitari 11.7 z'urusenda na hegitari 1 y'imiteja. Mu bworozi, inka 2536 kuri 2500 zahizwe zarishingiwe, inkoko 31091 kuri 15000 zahizwe ndetse n'ingurube 516 zarishingiwe.
Abashyitsi bamenyeshejwe ko gahunda ya Tekana Urishingiwe Muhinzi-Mworozi yumvikanye cyane bitewe n'icyizere abaturage bafitiye Leta kuko ifatanya n'ibigo bitanga serivise z'ubwishingizi muri iyi gahunda kandi na Leta ikunganira abahinzi n'aborozi ku kigero cya 40% mu gihe bashinganishije amatungo n'ibihingwa byabo hagamijwe kugabanya ibihombo abahinzi n'aborozi bagiraga mu gihe cy'ibiza byagiraga ingaruka ku buhinzi cyangwa ubworozi bakora.
Abashyitsi bashimye uburyo Leta y'u Rwanda ifasha abahinzi n'aborozi mu rugendo rwo kwihaza no kwiteza imbere bamenyesha Umuyobozi w'Akarere ko u Rwanda ari urugero rw'uko gahunda y'ubwishingizi bw'amatungo n'ibihingwa ishoboka kandi yafasha abahinzi n'aborozi bo mu gace u Rwanda ruhuriyeho na Ethiopia kegereye Rift Valley kandi abahinzi n'aborozi bako bakaba bakunze guhura n'ibibazo biterwa n'imihindagurikire y'ikirere.