Abakozi b'Akarere bizihije umunsi mpuzamahanga w'umurimo
Kuri uyu wa 01Gicurasi 2025 abagize Komite Nyobozi na Biro y'Inama Njyanama y’Akarere n'abahagarariye inzego z'abafatanyabikorwa b'Akarere bifatanyije n’abakozi b’Akarere kwizihiza Umunsi mpuzamahanga w’Umurimo, ku nsanganyamatsiko igira iti: “Ihangwa ry’Umurimo, intego dusangiye"
Abakozi bibukijwe imyitwarire mbonezamurimo; basabwa gukora kinyamwuga, guteza imbere umurimo no guteza imbere ubumenyi bukenewe ku isoko ry’umurimo hagamijwe kunoza no kuzamura umusaruro.
Abakozi b'Akarere bashimiwe uruhare rwabo mu kwesa Imihigo y'Akarere no gushyira mu bikorwa Ingamba z'Iterambere binagira uruhare muri Gahunda y'Igihugu yo kwihutisha iterambere,NST2 , hanatangazwa abakozi b'indashyikirwa bahize abandi.
Abakozi b'indashyikirwa batowe ku rwego rw'Akagari, Umurenge n'Akarere. umukozi w'indashyikirwa muri uyu mwaka akaba yabaye Theogène Nzimbirinda, usanzwe ari umunyamabanga nshingwabikorwa w'Akagari ka Cyimbazi mu Murenge wa Munyiginya.
Visi Perezida w'Inama Njyanama y'Akarere Bwana Kamugisha Patrick yasabye abakozi gukomeza kunoza umurimo no gukomereza ku muvuduko Igihugu kiriho mu gukemura ibibazo bibangamiye imibereho myiza y'abaturage no kwihutisha iterambere mu bufatanye kugira ngo tugere ku ntego twifuza.