Abakozi b’urwego rw’umutekano rwa Dasso bakoze umuganda wo kubaka inzu y’umuturage utishoboye wacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994

Mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri tariki ya 13/03/2018, abakozi b’urwego rw’umutekano rwa Dasso bakorera ku biro by’Akarere ka Rwamagana ndetse n’abakorera ku mirenge yose igize aka karere bazindukiye mu muganda wihariye wo kubakira Batamuriza Denyse. Uyu akaba ari umuturage utishoboye wacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, ntiyagiraga aho aba, kuko yakodesherezwaga n’ubuyobozi bw’umurenge wa Musha, nyuma y’uko akazu yabagamo gasenyukiye. Si ibi gusa kuko aba ba Dasso banubakiye ubwiherero ingo zitabugiraga, bakora uturima tw’igikoni ndetse banarwanya kirabiranya mu rutoki.

 

Abaturage baganiriye n’itangazamakuru bose bashimye iki gikorwa cyakozwe n’aba ba Dasso kuko cyerekana uburyo bakunda igihugu ndetse bakita ku buzima bw'abagituye. Batamuriza Denyse wubakiwe inzu yagize ati: “Aba ni Imana ibakoresha kandi ubuyobozi bwumvira Imana buba ari bwiza.” Umusaza witwa Nsekanabo Jean Damascene we yavuze ko ibi byatumye ahindura uko yafataga Dasso kuko ngo yari azi ko ari abashinzwe gufata abakoze ibyaha gusa, ariko noneho yabonye ko nyuma y’umutekano banaharanira n’imibereho myiza y’abaturage.

 

Baguma K. Willy uhuza ibikorwa bya Dasso mu karere ka Rwamagana avuga ko Dasso nk’abanyarwanda bose mu gihugu, ikibazo cyose kiba kibareba kuko n’ubundi badashinzwe umutekano gusa, ahubwo n’ibikorwa by’amajyambere ndetse n’imibereho myiza y'abaturage nabyo babigiramo uruhare. Bwana Baguma yakomeje avuga ko ibikorwa nk’ibi bizakomeza igihe cyose, mu rwego rwo kugira uruhare mu gukemura ibibazo by’abaturage.

 

Si ubwa mbere abakozi b’uru rwego rwa Dasso bakora ibikorwa nk’ibi byo gufasha abatishoboye kuko no kuwa kabiri w’icyumweru gishize babikoreye mu murenge wa Fumbwe, aho bubakiye abaturage ibiraro by’inka, ubwiherero n’uturima tw’igikoni, boroza umuturage ihene ndetse banatanga mituweli ku miryango 100 itishoboye. Ibi byose bikaba bikorwa kugira ngo abaturage barusheho kwiyumvamo abakozi b’urwego rwa Dasso, banarusheho gufatanya nabo haba mu kubungabunga umutekano no mu bindi bikorwa bigamije iterambere ry'igihugu n'imibereho myiza y'abagituye, nk’uko byashimangiwe na Bwana Baguma K. Willy uhuza ibikorwa by'uru rwego.

 

Uretse abakozi b’urwego rw’umutekano rwa Dasso, uyu muganda wari wanitabiriwe kandi  n’abahagarariye izindi nzego z’umutekano zirimo ingabo na Polisi, ubuyobozi bw’umurenge wa Musha n’abaturage bo mu kagari k’Akabare.