Abanyamuryango ba PAM bahagarariye abandi ku rwego rw'Akarere n'imirenge bahuguwe ku mikorere n’intego by’uyu muryango

Kuri uyu wa gatanu tariki ya 08/02/2019, Hon. Depite Izabiriza Marie Mediatrice yahuguye abanyamuryango ba Pan-African Mouvement (PAM- Rwanda) bahagarariye abandi ku rwego rw’Akarere ka Rwamagana n’imirenge ikagize, ku bijyanye n’imikorere ndetse n’intego by’uyu muryango. Uyu muryango  ukaba ugamije kubaka umunyarwanda ufite indangagaciro z’umuco nyarwanda, ufite indangagaciro z’umunyarwanda kandi uharanira iterambere ry’Afurika n’abayituye. Ugamije kandi gufasha u Rwanda mu buhahirane no kubana neza n’ibindi bihugu.
Afungura aya mahugurwa, Meya Mbonyumuvunyi Radjab Yavuze ko buri wese mu bitabiriye aya mahugurwa afite ikiciro runaka abereye Umuyobozi, bityo abasaba kuba imbarutso n'umusemburo w'iterambere n'ubumwe bwa Africa aho bakorera. Yabasabye kandi gutekereza uburyo babyaza umusaruro amahirwe ava mu bumwe bwa Afurika.
Hon Izabiriza  Marie Mediatrice yasabye abitabiriye amahugurwa Kwikuramo imyumvire ko ibyiza byose biba I Burayi gusa, ahubwo bagashaka uburyo ibyo bajya guhigayo byaboneka no muri Afurika.
Guharanira kugira Afurika yunze ubumwe mu rwego rwa Politiki, ku buryo ubuyobozi bucyuye igihe buhereza ubundi nta ntambara ibayeho; Guharanira 
Afurika ishingiye ku miyoborere myiza, igendera ku mategeko kandi yubahiriza uburenganzira bwa Muntu; Guharanira 
Afurika ifite amahoro n’umutekano, igendera ku muco ndetse n’indangagaciro z’Abanyafurika;
Guharanira ko agaciro amahanga aduha nk'Abanyarwanda tukabungabunga, ibi bigakorwa twicyemurira ibibazo, duhindura imitekerereze n’imyitwarire idahwitse. Guharanira kugira 
Afurika y’iterambere rishingiye ku bayituye cyane cyane twibanda ku bagore. Hon Izabiriza Marie Mediatrice yabibukije ko
U Rwanda rugomba kuba umusemburo w’iterambere rya Afurika; Twibanda ku gukoresha iby’iwacu; guteza imbere uburezi bujyanye n’igihe kandi butanga umusaruro, guharanira umutekano rusange mu bantu (Umudendezo) ku buryo bagira imbaraga z’umubiri, umutima n’ubwenge. Izi ngamba zikiyongeraho no kumenyekanisha ibikorwa na gahunda bya Afurika yunze ubumwe. 
Umuryango wa Pan-African Movement watangiye mu 1900, Mu Rwanda ukaba waratangijwe ku itariki ya 08/08/2015. Mu byiza bimaze kugerwaho biturutse ku kwishyirahamwe kw’ibihugu by’Afurika, harimo n’urwandiko rw’inzira rugera mu bihugu bitandukanye.