Abanyamuryango b'amatsinda yo kurwanya imirire mibi no kwimakaza isuku n’isukura bagaragaje ibyo bamaze kugeraho, barorozanya ndetse banahanahana ibikoresho byo mu ngo

Kuri uyu wa gatanu tariki ya 26/04/2019, Abanyamuryango b’amatsinda yo kurwanya imirire mibi no kwimakaza isuku n’isukura mu kagari ka Ntunga ho mu murenge wa Mwulire, bagaragaje ibyo bamaze kugeraho, borozanya inka ku miryango ibiri, bahanahana ihene 64, hatangwa amabati 32 yo gusakara ubwiherero ndetse banahanahana ibikoresho by’isuku byo mu rugo birimo: Amajagi 80, indobo 240 n’ibikombe 120. Mu murenge wa Mwurire wose hari amatsinda 30(rimwe ku mudugudu) akaba agizwe n’abanyamuryango 921 biganjemo abo mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri.

Hagamijwe kwiteza imbere, Aya matsinda akora ibikorwa bitandukanye, urugero ni uko amatsinda ya Kiyovu na Ntunga akora ubworozi bw’inka, Amatsinda ya Rugarama na Kabacuzi agakora ubworozi bw’inkoko, itsinda rya kadasumbwa ryorora inkwavu, karuzigira na Nkira borora inzuki, itsinda rya Kimbazi rikora amasabune n’amavuta byitwa “Uburanga” n’itsinda rya Kangaruye rikora ubucuruzi bucirirtse. Bimwe mu byo bagezeho, ni uko mu bana 32 bari bafite mu mirire mibi bose bakize, biyubakiye ubwiherero bwujuje ibisabwa mu rwego rwo kugira isuku ndetse binjira no mu bikorwa by’iterambere. Ishyirwaho ndetse no gukurikirana imikorere y’aya matsinda, bikaba bikorwa ku bufatanye bw’Akarere ka Rwamagana n’umuryango nyafurika w’ivugabutumwa (AEE).

Umuyobozi w’ umuryango nyafurika w’ivugabutumwa (AEE) mu karere ka Rwamagana, Pascal Habyarimana yashimiye ubuyobozi bw'akarere ka Rwamagana uburyo bufatanya na AEE kuko bituma igera ku ntego yihaye. Pascal Habyarimana yavuze ko nk’abafatanyabikorwa bibaha imbaraga n'ubushake byo gukomeza gukorana n'Akarere ka Rwamagana kuko mu turere twose bakoreramo, Akarere ka Rwamagana ari ko kaza ku isonga mu gukorana nabo neza ndetse no kubafasha kugera ku ntego. Yasabye abagize amatsinda yo kurwanya imirire mibi no kwimakaza isuku n’isukura, kubakira ku byo bagezeho kandi bagaharanira ko iterambere bagezeho rigera no ku bandi baturage bose.

Meya Mbonyumuvunyi Radjab yashimiye umuryango nyafurika w’ivugabutumwa (AEE) ko ufatanya n'Akarere ka Rwamagana mu guteza imbere imibereho myiza y'abaturage kuko ari yo musingi wo kwiteza imbere no mu bukungu. Yashimiye kandi Abaturage bo mu murenge wa Mwulire ko bibumbiye hamwe mu matsinda kuko bigenda bibateza imbere. Aha Meya Mbonyumuvunyi yatanze urugero rw'abaturage bahawe inka zihaka mu gihe iyo baba ba nyamwigendaho, batari kuzazigeraho. Yanashimiye umuryango nyafurika w’ivugabutumwa (AEE) kuba warahuguye abaturage gukorera mu matsinda kuko ibimaze kugerwaho bigaragaza ko n'igihe uyu muryango uzaba wahagaze, Aba baturage bazakomeza kwiteza imbere binyuze muri aya matsinda. Nyuma yo kubona ko hari abaturage batari inyangamugayo bahabwa amatungo magufi bakayagurisha, Meya Mbonyumuvunyi yavuze ko abahawe amatungo magufi mu myaka yatambutse bakaba barayagurishije bagiye gukurikiranwa bakayagarura, asaba abahawe ihene n'inka kuzaba inyangamugayo bakazifata neza bityo bakiteza imbere, bakazanoroza n’abandi.

Umuryango nyafurika w’ivugabutumwa (AEE) usanzwe ufasha aya matsinda yo kurwanya imirire mibi no kwimakaza isuku n’isukura, kuko nko mu murenge wa Mwulire gusa, uyu muryango umaze gutanga amabati 252 ku miryango 126 y’abanyamuryango b’aya matsinda batishoboye bari bafite ubwiherero budasakaye, utanga ihene 328, ingurube ku miryango 60 kandimuri yo 22 imaze kwitura, inkoko ku miryango 60, utumashini tuyungurura amazi (Filtres) ku miryango 94 mu rwego rwo gutoza abaturage kunywa no guha abana babo amazi meza.