Abanyamuryango koperative z'abagore zaguriwe ubutaka na Legacy of War Foundation barishimira iterambere bagezeho

Kuri uyu wa 02Nzeli 2025 Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza Mme Umutoni Jeanne yifatanyije n'Ubuyobozi bw'Umuryango Legacy of War Foundation mu birori byo kwishimira ubutaka bwaguriwe koperative z'abagore 2 zo mu Karere ka Rwamagana n'izindi 2 zo mu Karere ka Gasabo, hanishimirwa ko bahinduriwe ubuzima bakiteza imbere.

Umuyobozi Mukuru w'Umuryango Legacy of War Foundation Bwana Giles Duley yavuze ko bishimishije kubona abagore bahuye bahuje amateka y'umubabaro bo mu Rwanda ubu bakomeye kandi bafite icyizere cy'ubuzima. Mu buhamya yatanze yavuze ko yashinze uyu muryango mu mwaka wa 2017 nyuma y'uko akomerekejwe n'igisasu ubwo yari mu kazi ko gufata amashusho mu ntambara yari mu gihugu cya Afghanistan mu mwaka wa 2011, nyuma yaho agorwa n'ubuzima ariko agashima ko yitaweho n'abantu ubu aka ariho nubwo yatakaje ibice bimwe by'umubiri we. Nyuma yaje mu Rwanda mu mwaka wa 2023 ahura n'abagore na bo bari bafite ibibazo by'imibereho n'ibikomere bakomora kuri Jenoside yakorewe Abatutsi agira umuhigo wo kugira icyo yabafasha kuko na we yafashijwe n'abantu nyuma yo gukomeretswa n'igisasu.

Kuri uyu munsi abagore bo muri Koperative 4 zaguriwe ubutaka n'uyu muryango Legacy of War Foundation; zirimo Koperative Abatingingwa yo mu Murenge wa Munyiginya na Koperative Imbere Heza yo mu Murenge wa Musha mu Karere ka Rwamagana naho mu Karere ka Gasabo uyu muryango ukaba warateye inkunga Koperative Abunzubumwe na Koperative Icyizere Ruhanga. Uretse kugurirwa ubutaka, abanyamuryango b'aya makoperative bahawe abamuhurwa y'ubuhinzi n'ubworozi buteye imbere ku buryo ubu bohereza umusaruro ku masoko mpuzamahanga n'imbere mu gihugu kandi imiryango yabo ibayeho neza kandi ibanye neza.