Abanyarwandakazi bo mu nteko ishinga amategeko baganirije abanyeshuli b'igo 3 kuri "Ndi Umunyarwanda" no "kurwanya ruswa"
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatanu tariki ya 09/03/2018, abanyarwandakazi bari mu nteko ishinga amategeko imitwe yombi bibumbiye mu ihuriro ryitwa FFRP basuye abanyeshuli bo mu bigo 3 aribyo: Urwunge rw'amashuli rwitiriwe mutagatifu Aloyizi rw'i Rwamagana(GS St Aloys Rwamagana), Urwunge rw'amashuli rwa Rwamagana "A" n' urwunge rw'amashuli rwitiriwe mutagatifu Mariya umwamikazi(G.S Ste Marie Reine).
Mu biganiro byatangiwe mu cyumba mberabyombi cyo mu rwunge rw'amashuli rwitiriwe mutagatifu Aloys rw'i Rwamagana ari naho hari hahurijwe aba banyeshuli bose, Hon. Depite Nyiragwaneza Athanasie yaganirije aba banyeshuli kuri gahunda ya "Ndi Umunyarwanda" naho Hon. Depite Mukayuhi Rwaka Constance abaha ikiganiro kijyanye no "Kurwanya ruswa n'akarengane". Umushyitsi Mukuru muri ibi biganiro akaba yari Hon. Senateri Nyagahura Margueritte.
Nyuma yo guhabwa ibiganiro, Abanyeshuli bahawe umwanya uhagije babaza ibibazo bari bafite ndetse batanga n'ibitekerezo bigamije kubaka ejo hazaza h'igihugu.
Nyuma yo kuganiza uru rubyiruko, Senateri Nyagahura Margueritte ari kumwe n'abadepite bombi bakaba basuye n'icyumba cy'umukobwa cyo ku kigo cy'amashuli cy'imyuga cyitwa "Center for Champion".