Abanyeshuri 11 bahize abandi mu bizamini bya Leta bashyikirijwe ibihembo

Kuri uyu wa 17Ukuboza, ku bufatanye na Inspire Educate and Empower (IEE) Rwanda, abagera kuri 11 batsinze neza ibizamini bisoza amashuri yisumbuye kurusha abandi mu mwaka 2024/2025 bo mu Akarere ka Rwamagana  bahembwe,banahabwa ibikoresho birimo laptop n'ibindi byo kwifashisha ku bigo 4 bagiye gufatanya n'abandi barezi kwigisha, mu mushinga wa Teaching Assistantships Project.

Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza Mme Umutoni Jeanne yashimiye IEERwanda nk'umufatanyabikorwa w'Akarere ku ruhare rwayo mu guteza imbere uburezi anasaba aba barangije amashuri kuzaba intangarugero aho bagiye gukorera mbere yo kuzajya muri Kaminuza no guhesha ishema imiryango yabo n'Igihugu muri rusange.