Abanyeshuri ba G.S St Vincent de Paul baganirijwe ku burenganzira bw’umwana basabwa kugira uruhare mu kurwanya ihohoterwa rikorerwa abana
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa mbere tariki ya 13 Ukuboza 2021, Visi Meya Umutoni Jeanne ushinzwe iterambere ry’imibereho y’abaturage mu karere ka Rwamagana, CIP Liberatha Mushimiyimana na Bwana Ntirenganya Jerôme, umukozi w’ikigo cy'Igihugu gishinzwe Imikurire no Kurengera Umwana(NCDA) bakoreye ubukangurambaga bwo kurengera uburenganzira bw’umwana mu kigo cy’amashuri y’isumbuye cy’urwunge rw'amashuli rwitiriwe Mutagatifu Visenti wa Pawulo(G.S St Vincent de Paul) cyigamo abana 1,102.
Mu butumwa bagejeje ku banyeshuri n’abarezi biga muri iki kigo, Bwana Ntirenganya Jerôme, yabahaye ikiganiro ku burenganzira n'inshingano by'umwana; ababwira ko Umwana afite uburenganzira bwo kugira ubwenegihugu no guhabwa izina, kurererwa mu muryango, kuvuzwa no kwitabwaho, kwiga, kurindwa, guhabwa ubutabera no kunganirwa mu butabera, ndetse no gutanga ibitekerezo mu bimukorerwa. Bwana Ntirenganya Jerôme yasabye abanyeshuri kujya batanga amakuru igihe cyose hari uwo babonye ko ashaka kubasambanya cyangwa hari umwana babonye agiye gukorerwa ihohoterwa. Ibi byanashimangiwe na CIP Liberatha Mushimiyimana nawe wahaye aba banyeshuri ikiganiro ku kurwanya ihohoterwa rikorerwa abana, ndetse n'uburyo bakwitwara igihe bagize ibyago byo guhura naryo, cyangwa se babonye umwana warikorewe; nawe akaba yabakanguriye kwihutira gutanga amakuru.
Visi Meya Umutoni Jeanne wari umushyitsi mukuru yabwiye aba bana ko turi mu bukangurambaga bwo kurengera uburenganzira bw'umwana, kandi kugira ngo ubuyobozi bubashe kurengera uburenganzira bwabo 100% bisaba ko abana nabo bafatanya n’ubuyobozi muri uru rugamba, ibyo yise #Tujyanemo. Yabwiye abana ko bagomba kumenya uburenganzira bwabo kandi bakabuharanira. Bityo, Ntibemere ko hagira ubasibya ishuli cyangwa ngo abajyane mu mirimo ivunanye kuko inshingano yabo y’ibanze ari ukwiga. Visi Meya Umutoni Jeanne yasabye abana guhora isuku bakirinda umwanda, bakiga neza bagatsinda kandi bagakunda igihugu, kandi bakirinda ababashukisha uduhendabana bashaka kubashora mu busambanyi kuko usibye no gukuramo inda zitifuzwa, bashobora no kwanduriramo indwara zidakira harimo na Virusi itera SIDA. Visi Meya Umutoni Jeanne nawe akaba yasoje asaba abana ko mu gihe babonye hari umwana ukorewe ihohoterwa cyangwa hari ushaka kumuhohotera, bajya batanga amakuru ku bakuru b'imidugudu, inshuti z'umuryango, abajyanama b'ubuzima, ubuyobozi guhera ku kagari, inzego z'umutekano,...
Icyumweru cy’ubukangurambaga bwo kurengera uburenganzira bw’umwana cyatangijwe ku itariki ya 07/12/2021, bikaba biteganyijwe ko kizasozwa kuri uyu wa kabiri tariki ya 14/12/2021.