Abanyeshuri barangije umwaka wa 6 w'abashuri abanza batangiye ibizamini bya Leta

Mu gitondo cyo kuri uyu wa 30Kamena 2025 ku Ishuri rya GS. Rwamagana A, Umuyobozi Mukuru w'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Uburezi bw'Ibanze,REB Dr. Mbarushimana Nelson yifatanyije n'Ubuyobozi bw'Akarere mu gutangiza ibizamini bya Leta bisoza icyiciro cy'amashuri abanza. Mu Karere abanyeshuri 9,243basoje amashuri abanza bari gukorera ibi bizamini kuri sites 28.

Kuri site ya GS. Rwamagana A yatangirijweho ibizamini bisoza umwaka wa P6 ku rwego rw'Intara y'Iburasirazuba, hari gukorera abanyeshuri baturutse ku bigo by'amashuri 8 byo mu Mujyi wa Rwamagana. Abanyeshuri bagejejweho amabwiriza agenga ikizamini,banifurizwa intsinzi n'abayobozi.