Abarangije ishuri ry'Umuryango barishimira umusanzu waryo mu gukemura amakimbirane mu miryango
Kuri uyu wa 10/3/2023 Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza Mme Umutoni Jeanne yifashije n'abaturage b'Umurenge wa Karenge mu muhango wo gusoza icyiciro cy'abasoje amasomo y'Ishuri ry'Umuryango no gutangiza ikindi cyiciro.
Abarangije amasomo y'Ishuri ry'Umuryango mu Murenge wa Karenge barashima gahunda yo kubaherekeza mu rugendo rwo kuva mu makimbirane yari mu ngo zabo.Imiryango 7 irangije aya masomo yasinye Imihigo yo kubaka umuryango utekanye,ushoboye kandi uteye imbere.
Niragire Claude yashakanye na Nyiransabimana Ruth ariko nyuma baza kugirana amakimbirane ari na yo mpamvu bayobotse Ishuri ry'Umuryango. Nyuma y'amasomo bahawe n'Inshuti z'Umuryango, Niragire Claude ntagihohotera umugore we ndetse yishimira iterambere bari kugeraho nyuma yo kuva mu makimbirane kandi yiteze no gutera imbere birushijeho.
Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza Mme Umutoni Jeanne yashimiye Inshuti z'Umuryango n'abafatanyabikorwa, n'ingo zibanye neza zigishije mu Ishuri ry'Umuryango ku ruhare rwabo mu kubaka umuryango uzira amakimbirane, asaba imiryango yarangije amasomo y'Ishuri ry'Umuryango n'iy'abasezeranye kubana, kudasubira inyuma no guharanira kugira umuryango utekanye kandi ushoboye.