Abarimu barashimirwa uruhare bagira mu kurera

Kuri uyu wa 12Ukuboza mu Karere hizihijwe Umunsi Mpuzamahanga wa Mwarimu, ku nsanganyamatsiko igira iti: "Uburezi ni umwuga usaba ubufatanye. Umuyobozi w'Akarere Mbonyumuvunyi Radjab na bamwe mu bafatanyabikorwa mu burezi bifatanyije n'abarimu b'Umurenge wa Kigabiro muri ibi birori.

Sagahutu Theogène, uhagarariye abarerera kuri GS Rutonde yashimiye abarimu na Leta y'u Rwanda yimakaje uburezi budaheza, ikabaha abarimu bashoboye kurera kandi ko gahunda yo gufata ifunguro ku ishuri yafashije ababyeyi n'abana bityo ko biteguye gukomeza gufatanya n'abarimu kurera.

Nzanzamahoro Ezechiel (umwarimu) yashimiye Leta y'u Rwanda n'Isi ku gaciro yahaye mwarimu akagenerwa umunsi nk'uyu abarimu bo mu Rwanda bishimira ibyagezweho; bishimye, batewe ishema n'umwuga bakora kandi ko biteguye gufatanya n'inzego z'ubuyobozi kugira ngo abana bose bige neza.

Umuyobozi w'Akarere yashimiye abarimu ku kazi k'ingirakamaro bakora; bakavana abana ku rwego rumwe bakabageza aho bari kandi ko Ubuyobozi bw'Igihugu, ababyeyi n'abana bazirikana uruhare rwa mwarimu, anabasaba ubufatanye mu kurera abana kuko bitezweho ahazaza h'Igihugu.