Kuri uyu wa kabiri tariki ya 26/06/2018, Abasenateri bagize komisiyo y’imibereho myiza mu nteko ishinga amategeko umutwe wa Sena basuye Akarere ka Rwamagana mu rwego rwo kurebera hamwe uko imibereho y’abasigajwe inyuma n’amateka ihagaze ndetse n’akamaro inkunga zitandukanye bagenerwa na leta zabagiriye. Muri uru ruzinduko, aba basenateri baganiriye n’abayobozi b’Akarere ndetse basura n’abasigajwe inyuma n’amateka aho batuye mu ngo.
Meya Mbonyumuvunyi Radjab yabwiye aba basenateri ko muri gahunda z’Igihugu cyacu harimo guteza imbere Imibereho myiza y’abaturage binyuze muri gahunda zitandukanye zo guteza imbere abatishoboye , kugira ngo n’ababa bakiri mu mibereho mibi babashe kuyivamo. Muri izo gahunda hakaba harimo Gahunda ya Girinka Munyarwanda, Inkunga y’ingoboka, ndetse no guhabwa imirimo muri gahunda ya VUP. Izi gahunda zose zikaba zigenerwa abatishoboye ndetse n’ababa mu Miryango yasigajwe inyuma n’amateka . Meya Mbonyumuvunyi yavuze ko mu karere ka Rwamagana, urubyiruko rw’abasigajwe inyuma n’amateka rutabashije gukomeza amashuri rugenda rwigishwa imyuga inyuranye, aho 10 bayirangije naho abandi 14 bakaba bacyiga. Bamwe mu barangije kwiga bakaba barahawe n’ibikoresho byo gutangira kwikorera. Aha hiyongeraho Imiryango yahomewe amazu ndetse indi iranubakirwa. Mu rwego rwo gukomeza gushishikariza abasigajwe inyuma n’amateka kwiga, Abana biga mu mashuri abanza bahawe ibikoresho by’ishuri binyuze muri gahunda y’ubufasha bugenewe abatishoboye. Gushishikariza abahejejwe inyuma n’amateka kugira isuku cyane cyane ku mubiri n’aho baba. Meya Mbonyumuvunyi yavuze ko nk’Akarere bazakomeza kuzamura imibare y’abasigajwe inyuma n’amateka muri gahunda zigamije kuzamura imibereho myiza muri rusange, kubashishikariza kwiga no kudata ishuri, kwita ku isuku n’isukura, kubashishikariza gukunda umurimo no gukora cyane, Kubashishikariza gahunda yo kuringaniza imbyaro, gusana amazu yabo no kubakira abatayagira.
Senateri Uwimana Consolee, Perezidante wa Komisiyo ishinzwe imibereho myiza mu nteko ishinga amategeko- Umutwe wa Sena, yavuze ko intego ya leta y’u Rwanda ari uko abaturage bose bagomba kuzamukira rimwe mu iterambere ntawe usigaye inyuma ko mu mahame remezo y’ingenzi leta y’ubumwe igenderaho ari uguharanira imibereho myiza y’abaturage no guharanira ko abaturage bagira amahirwe angana. Senateri Uwimana Consolee yavuze ko hari ibindi byiciro byari byarasigajwe inyuma n’amateka birimo: abagore, urubyiruko, … ariko bikaba bimze kugera ku rwego rushimishije, bityo bakaba baje kureba impamvu haba hakiri abanyarwanda bakiri inyuma. Nyuma yo gusura abasigajwe inyuma n’amateka mu ngo zabo no kwakira ibibazo byabo bitandukanye, Senateri Uwimana Consolee yabasabye kujya begera ubuyobozi bakabugezaho ibibazo byabo, bakitabira gahunda za leta, bagashyiranwa byemewe n’amategeko, bagashyira abana babo mu ishuli kandi bakirinda kugurisha ubutaka n’amazu ku babifite.
Mu karere ka Rwamagana habarurirwa imiryango 214 y’abasigajwe inyuma n’amateka; yose hamwe ikaba arimo abaturage 722. Ibi biganiro bikaba byari byanitabiriwe n’abahagarariye inzego z’umutekano zikorera mu karere ka Rwamagana.