Kuri uyu wa gatatu tariki ya 06/02/2019, Abashakashatsi b’ikigo cy’igihugu gishinzwe ibarurishamibare (NISR) batangiye igikorwa cyo gusuzuma aho ubuyobozi bw’Akarere ka Rwamagana bugeze bushyira mu bikorwa imihigo bwasinyanye na Perezida wa Repubulika mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2018/2019. Muri iki gikorwa, aba bashakashatsi bakaba barebeye ibyakozwe muri za raporo ndetse bakaba bazasura n’ibikorwa biri hirya no hino mu mirenge.
Meya mbonyumuvunyi Radjab yashimiye ubuyobozi bukuru bw’igihugu bwashyizeho gahunda yo gusuzuma imihigo hagati mu mwaka w'ingengo y'imari ndetse anashimira ikigo cy’igihugu gishinzwe ibarurishamibare (NISR) cyemeye kwakira izi nshingano zo gukora iri suzuma. Meya Mbonyumuvunyi yavuze ko aya ari amahirwe ku turere kuko ubusanzwe isuzuma ryajyaga riba mu mpera z’umwaka w’ingengo y’imari ugasanga nta mahirwe agihari yo gukosora ibitaratunganye, ariko ubu noneho iri suzuma ryo hagati mu mwaka rizajya riha uturere amahirwe yo gukosora ibitaranozwa bityo isuzuma rya nyuma rize imihigo yarashyizwe mu bikorwa uko bikwiye. Aha niho yahereye avuga ko hamwe n’aya mahirwe uturere twahawe, bishoboka ko amanota uturere twabonaga mu mihigo ashobora kuzazamuka. Yabwiye abashakashatsi b’ikigo cy’igihugu gishinzwe ibarurishamibare ko mu karere ka Rwamagana, inzego zose zihuriza imbaraga hamwe hagamijwe kwesa imihigo kandi abakozi b’Akarere ka Rwamagana biteguye kwakira no kubyaza umusaruro inama barahabwa muri iri suzuma.
Ishimwe Isabelle wari uyoboye iri tsinda ry’abashakashatsi, akaba ari nawe uhuza ibikorwa by’iyi gahunda mu gihugu, yavuze ko ikibagenza ari ukureba aho imihigo igeze, imbogamizi uturere duhura nazo ariko hakarebwa n’uburyo ubuyobozi bw’Akarere bukora kugira ngo bwikure muri ibyo bibazo. Ibi bikaba bizatuma, Akarere kabona umwanya wo gukosora ibitameze neza no kwigira ku kandi karere runaka mu gihe ubuyobozi bwabona ari ngomba. Yavuze ko ubusanzwe abashakashatsi bajyaga baganira na Komite Nyobozi, inama njyanama, abafatanyabikorwa n’abaturage ariko kuri iri suzuma, bazaganira n’abaturage gusa. Ibiganiro n’abaturage bikazajya biba abayobozi badahari. Yavuze ko uyu munsi wa mbere bareba mu mpapuro hanyuma ikigoroba bakajya kureba ibikorwa bitandukanye ari nako baganira n’abaturage.
Muri uyu mwaka w’ingengo y’imari wa 2018/2019, Akarere ka Rwamagana kahize imihigo 75 irimo imihigo 35 yo mu bukungu, imihigo 29 yo mu mibereho myiza n’indi mihigo 11 ijyanye n’imiyoborere myiza. Ishyirwa mu bikorwa ry’imihigo y’uyu mwaka wa 2018-2019 rikaba rizatwara amafaranga y’u Rwanda angana na 6,234,928,029.