Abashumba n’abayoboke b’itorero rya ADEPR bifatanyije mu mugoroba wo kwibuka abayoboke b’iri torero n’abandi bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

Ku mugoroba wo kuri uyu wa kane tariki ya 11/04/2019, Abashumba n’abayoboke b’itorero rya ADEPR n’inshuti zaryo bifatanyije mu muhango wo kwibuka abayoboke b’iri torero n’abandi bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Uyu muhango ukaba wabanjirijwe n’urugendo rwo kwibuka rwahereye ku rusengero rw’ADEPR -Paruwasi ya Rwikubo, rusoreza ku rwibutso rwa Jenoside ruri imbere ya Kiliziya Gatulika ya Rwamagana, aho abarwitabiriye bashyize indabo ku mva zishyinguyemo imibiri y’abishwe muri Jenoside.

Pastor Nsengiyumva Laurien Umushumba w’itorero ADEPR mu karere ka Rwamagana yavuze ko nk’itorero rya ADEPR bateguye Iyi gahunda bagamije kwibuka abayoboke ba ADEPR n'abandi bose bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Yavuze ko Urutonde bamaze kubona rw’abayoboke b’itorero rya ADEPR (bo muri aka karere) bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ruriho abarenga 485 barimo umushumba, abavugabutumwa, abadiyakoni n’abakirisitu; ariko ubushakashatsi buracyakomeje. Pastor Nsengiyumva Laurien yavuze ko Abarokotse Jenoside basigaranye ibikomere byinshi ku mitima, ku buryo nk’itorero rya ADEPR iyo bateguye gahunda nk’iyi yo kwibuka, baba bagamije gusubiza agaciro abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi kuko bakambuwe bakicwa urw’agashinyaguro, ariko nanone ku itorero rya ADEPR, Kwibuka babibonamo umuti wo komora ibikomere by’abarokotse Jenoside ndetse n’umuti wo kongera gutekereza ngo mu gihe cya Jenoside ubukirisitu bwari buri hehe. Yavuze ko nk’Abakiristu Iyo bibuka baba bari guha abana babo urukingo kugirango nk’abakiristu birinde kubangikanya agakiza n’ibindi, ejo badateshuka bakajya mu bundi bushukanyi. By’umwihariko, Kwibuka nk’abakiristu ngo bibibutsa no kubera maso ubugingo bwabo, kandi bikagira akamaro mu muryango nyarwanda no mu bukiristu nyirizina.

Mu buhamya bwatanzwe na Nyemazi Emmanuel wari umukirisitu mu itorero rya ADEPR ubwo Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yakorwaga, Yagaragaje uburyo bamwe mu bari abakirisitu Icyo gihe nabo bangaga guhisha Abo basenganaga babahungiyeho, bakabirukana mu ngo zabo. Nyemazi Emmanuel yashimiye Leta y'ubumwe yamuvuje mu bitaro byitiriwe umwami Fayisali, bakamugabanyiriza uburibwe n'ingaruka yaterwaga n'isasu bamurashe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Madamu Musabyeyezu Dative uhagarariye IBUKA mu karere ka Rwamagana yashimiye ubuyobozi bw'itorero rya ADEPR ryateguye gahunda nk'iyi yo Kwibuka abayoboke baryo n'abatutsi bose bishwe muri Jenoside. Yavuze ko uyu ari umwanya w'umwihariko ku itorero n'abakristo bakareba aho bageze mu kwiyubaka, kubaka igihugu no kubaka Ubumwe bw'Abanyarwanda, buri wese akareba uruhare rwe n'urwa mugenzi we kugira ngo tuzarage abana bacu u Rwanda ruzira umwiryane. Musabyeyezu Dative Yavuze ko Kwibuka neza ari uguhagurukana ingamba zo kugira Icyo Ukora mu buzima bwawe, ukegera uwacitse ku icumu ukamuhumuriza kuko hari abagifite intege nkeya bakeneye kwegerwa no guhumurizwa. Yashimiye Leta y'ubumwe uburyo ikomeje gufata mu mugongo abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, Asaba abitabiriye uyu muhango kwitandukanya n'ikibi, abagifite ingengabitekerezo ya Jenoside bakayikuramo. Yasabye abakirisitu b'itorero rya ADEPR kugaragaza ubukirisitu bwabo mu bikorwa, umuntu w'inyuma agasa n'uw'imbere, icyiza kikaganza ikibi. Yasabye kandi abarokotse Jenoside kwandika ubuhamya bw'uko barokotse, ashimira ubuyobozi bw'Akarere ka Rwamagana kuba harimo kwandikwa igitabo cy'amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 muri aka karere. Musabyeyezu Dative yashimiye inkotanyi zitanze nta mushahara zitegereje, zikarokora Abicwaga zitarobanuye Kandi zigakura u Rwanda mu icuraburindi rya Jenoside. Aha niho yahereye Asaba abakristo ba ADEPR n'abaturage muri rusange kwigira ku nkotanyi, bagakomera ku bumwe bw'Abanyarwanda.

Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana, Bwana Mbonyumuvunyi Radjab yavuze ko impamvu twibuka ari ukugira ngo dusubize agaciro abacu bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, Dufate mu mugongo abayirokotse, Dukuremo amasomo ariko twigisha n’urubyiruko ububi bw’amacakubiri n’ingengabitekerezo ya Jenoside. Meya Mbonyumuvunyi yabwiye abayobozi b’itorero rya ADEPR n’abandi bayobozi b’amatorero n’amadini/ Kiliziya gatulika bari bitabiriye uyu muhango, ko bafatanyije na leta urugamba rwo kongera kubaka umuntu nyawe. Aha, Meya Mbonyumuvunyi yavuze ko ibyo leta ikora iba yubaka umuntu w’inyuma ku mubiri akabaho neza, ariko n’amatorero n’amadini/ Kiliziya gatulika bigira uruhare mu kubaka umuntu w’imbere ariwe Roho. Kubera ko rero "Roho nzima igomba kuba mu mubiri muzima", Meya Mbonyumuvunyi yabwiye aba bashumba ko bagomba gukomeza uru rugamba rwo kubaka umukristu n’umunyarwanda nyawe uzira amacakubiri n’ikibi cyose. Meya Mbonyumuvunyi yashimiye inkotanyi zatumwe hagira abarokoka, anashimira ubuyobozi bw’itorero rya ADEPR ryateguye iyi gahunda yo kwibuka ndetse anabasaba ko izakomeza.