Abashyitsi 50 baturutse muri Uganda basuye Akarere ka Rwamagana
Kuri uyu wa gatatu tariki ya 14/02/2018, mu karere ka Rwamagana twakiriye itsinda ry’abashyitsi 50 baturutse mu karere ka Buliisa mu gihugu cya Uganda. Mu ruzinduko rwabo, aba bashyitsi bakaba bari bafite intego yo kureba uko inama njyanama y’Akarere ikora imirimo yayo ndetse n’imitangire ya serivise muri rusange.
Mu ijambo ryo kubaha ikaze, Meya Mbonyumuvunyi Radjab yashimiye abashyitsi kuba barahisemo gusura akarere ka Rwamagana ndetse abifuriza kugubwa neza. Aha akaba yababwiye ko bakwiye kwisanga nk’abari mu gihugu cyabo, dore ko ibihugu by’u Rwanda na Uganda bihurira mu miryango itandukanye harimo n’umuryango uhuza ibihugu biri mu burasirazuba bwa Afurika (EAC) ndetse no kuba byombi biri ku mugabane umwe. Meya Mbonyumuvunyi akaba yavuze ko ibiganiro biganirwa ari ingirakamaro ku mpande zombi.
Mu biganiro byatanzwe, aba bashyitsi bagaragarijwe imitangire ya serivise mu bijyanye n’amazi ndetse n’ubwikorezi, iki kiganiro kikaba cyatanzwe na Bwana Kayiranga Paul uyobora ishami ry’igenamigambi n’ikurikiranabikorwa. Bagaragarijwe kandi imikorere y’ibitaro by’intara bya Rwamagana ndetse na serivise z’ubuzima zihatangirwa; ikiganiro cyatanzwe na Dr Muhire Philbert uyobora ibi bitaro. Umuybozi w’ishami ry’uburezi mu karere ka Rwamagana, Bwana Rwema Mussa, nawe akaba yabagaragarije uko politiki y’uburezi iteye mu Rwanda muri rusange ndetse n’uko uburezi buhagaze mu karere ka Rwamagana by’umwihariko. Bwana Gahizi Vivens yasobanuriye aba bashyitsi imikorere y’inama njyanama, uburyo itorwa, inshingano zayo ndetse n’agaciro k’ibyemezo ifata. Kuri ibi biganiro byose, abashyitsi bakaba babajije ibibazo bitandukanye mu rwego rwo kurushaho gusobanukirwa.
Hon. Simon Agaba Kinene wari uyoboye iri tsinda yavuze ko bashimishijwe n’ikaze ridasanzwe bahawe ndetse n’uburyo bakiriwemo. Mugenzi we wari umwungirije, Hon Geofrey, Matongo yavuze ko iterambere babonye mu karere ka Rwamagana by’umwihariko ndetse no mu Rwanda muri rusange, rishoboka n’iwabo gusa icyo basabwa, nk’abayobozi, ari uguhindura imyumvire y’abaturage babo.
Nyuma y’ibiganiro, aba bashyitsi basuye ibice bitandukanye bigize umudugudu w’ikitegererezo wa Kitazigurwa na Ntebe birimo: Amazu yubakiwe abatishoboye, ikiraro rusange bororeramo, inzu mberabyombi bakoreramo inama n’ibitaramo, ikigo cy’amashuli cya Kitazigurwa, Ivuriro ry’ingoboka ndetse n’isoko. Basuye kandi ibitaro by’intara bya Rwamagana, aho basobanuriwe serivise zihatangirwa.