Kuri uyu wa mbere tariki ya 28/01/2019, mu karere ka Rwamagana twakiriye itsinda ry’abashyitsi baturutse mu bihugu bitandukanye harimo n’abahagarariye ishami ry’umuryango w’abibumbye rishinzwe kwita ku bidukikije, bakaba bari baje gusura umushinga wo gukonjesha umusaruro w’imboga n’imbuto hakoreshejwe imirasire y’izuba. Uyu mushinga ukaba ukorerwa mu murenge Rubona. Abashyitsi bari bari kumwe kandi na Madamu Kabera Juliet ukuriye ishami ryita ku mihindagurikire y’ikirere muri Minisiteri y’ibidukikije ndetse na Bwana Esdras Byiringiro wari uhagarariye Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi.
Mu ijambo ry’ikaze, Meya Mbonyumuvunyi yabwiye aba bashyitsi ko abaturage barenga 70% batuye akarere ka Rwamagana bakora umwuga w’ubuhinzi ari nayo mpamvu mu igenamigambi rikorwa hitabwa cyane ku guhangana n’imihindagurikire y’ikirere. Yagaragaje ko mu mwaka wa 2017/2018 ku bufatanye na Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi, hubatswe icyuzi cyo kuhira imyaka (Valle dam) cya Nyirabidibiri kizafasha mu kuhira imyaka ihingwa ku buso bwa Hegitari 292 z’iki gishanga, ikaba izafasha abahinzi bo mu mirenge ya Mwulire, Rubona na Nzige. Ku bijyanye n’uyu mushinga wo gukonjesha umusaruro w’imbuto n’imboga hakoreshejwe imirasire y’izuba, Meya Mbonyumuvunyi yavuze ko ufasha abahinzi mu kubika neza umusaruro wabo mbere yo kuwugemura ku isoko ryo mu mujyi wa Kigali cyangwa se hanze y’igihugu. Bikaba ari amahire kuko uyu mushinga ukoresha imbaraga zikomoka ku mirasire y’izuba bijyanye n’amasezerano ya Moreyale (Montreal) u Rwanda rwashyizeho umukono agamije kugabanya ibyuka bizamuka mu kirere bikangiza akayunguruzo k’imirasire y’izuba (O zone), dore ko iyo kangiritse bigira ingaruka ku buhinzi bitewe n’imihindagurikire y’ikirere.
Brian Holuj wo mu ishami ry’umuryango w’abibumbye rishinzwe kwita ku bidukikije yavuze ko ibyo babonye n’umumaro bigirira abaturage bishimishije kandi ko bagiye gukora ku buryo imishinga nk’iyi (ikoresha imbaraga zidahumanya ikirere) ikwirakwizwa n’ahandi hirya no hino mu tundi turere ndetse no mu bindi bihugu. Yunganiwe na Madamu Tina Birmpilli wo mu bunyamabanga bwita ku kayunguruzo k’imirasire y’izuba, wavuze yishimiye kubona uburyo ibikorwa byakozwe byagiriye umumaro abaturage, kuko yari amenyereye gukorana n’ubuyobozi bukuru bw’igihugu gusa ariko uyu munsi akaba yibonaniye n’abagenerwabikorwa.
Inyubako ikoreramo uyu mushinga wo gukonjesha umusaruro w’imbuto n’imboga ifite ubushobozi bwo kwakira hagati ya toni 10 na 20 z’umusaruro, ikaba igizwe n’ibice bitandukanye birimo: icyumba gikonjesha, aho batunganyiriza umusaruro, ubwiherero n’ubwogero.