Abatanga serivise zo kwakira abantu barakangurirwa kurushaho kunoza serivise, isuku n'umutekano
Kuri uyu wa 11 Nyakanga 2025 Umuyobozi w'Akarere Mbonyumuvunyi Radjab ari kumwe n'abandi bayobozi b'inzego z'umutekano mu Karere, yayoboye inama n'abahagarariye ibigo by'ubucuruzi bitanga serivise za hoteli, utubari na resitora hagamijwe kubakangurira kurushaho kunoza serivise.
Abitabiriye iyi nama baganiriye ku ishusho rusange y'amahoteri n'ubukerarugendo mu Karere n'ingamba zo guteza imbere uru rwego rw'amahoteli n'ubukerarugendo. Abafite ibigo byakira abantu kandi basabwe kurushaho kugira uruhare mu kubungabunga umutekano w'abakiliya n'uw'aho bakorera no kurushaho kunoza isuku.
Mu Karere ka Rwamagana, amwe mu mahirwe ahari afasha mu iterambere ry'amahoteli n'ubukerarugendo arimo; ibiyaga bya Muhazi na Mugesera, Icyanya cyahariwe inganda gikoresha abakozi benshi, Ubuhinzi bw’indabo bwa Gishari, Kaminuza n'amashuri makuru ari mu Karere, Ibirombe bicukurwamo amabuye y'agaciro na byo bikoresha abakozi benshi, siporo n'imikino itandukanye, Ibigabiro by'abami n'ahantu ndangamateka hatandukanye, Urwibutso rwa Jenoside rw’Akarere n'indake ya Nyakubahwa Paul Kagame yarimo mu Murenge wa Musha mu gihe cy'urugamba rwo kubohora u Rwanda.
Kugeza ubu mu Karere harabarurwa ibigo bitanga serivise z'amahoteli bigera kuri 13, ibyo ku rwego rwa moteli 9, ibigo bifite ibyumba bicumbikira abantu (lodges) 13, utubari 38 na resitora 19.