Abaturage 474 bashyikirijwe telefoni zigezweho bagenewe na Perezida Kagame

Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu tariki ya 03/12/2021, ku kibuga cya Polisi giherereye mu murenge wa Kigabiro habereye igikorwa cyo gushyikiriza abaturage 474 telefone zigezweho(Smart phones) bagenewe na Perezida Paul Kagame muri gahunda yatangije izwi ku izina rya “Connect Rwanda”. Kuri iyi nshuro, nibura buri mudugudu umwe wo mu karere ka Rwamagana hagize umuturage umwe uhabwa telefoni. Bivuze ko hatanzwe telefoni 474. Iki gikorwa cyari cyitabiriwe na Meya Mbonyumuvunyi Radjab ari kumwe na Celestin Kayitare umuyobozi mukuru w’ikigo cy’Iposita ndetse na Bwana Munezero Angelos, Umuyobozi ushinzwe gushyira serivisi za Leta mu Ikoranabuhanga ari nawe wari umushyitsi mukuru muri iki gikorwa.
 
Mu ijambo ry’ikaze, Meya Mbonyumuvunyi Radjab yashimiye Perezida wa Repubulika watangije iyi gahunda ya ConnectRwanda, ashimira MTNRwanda nk’umufatanyabikorwa ku kuba yaracyiriye intero y’umukuru w’igihugu, hanyuma ashimira na Minisiteri y’ikorabuhanga no guhanga udushya irimo guhuza iki gikorwa. Yavuze ko u Rwanda rwiyemeje guteza imbere ikoranabuhanga nk’imwe mu nzira yo kwihutisha iterambere, kandi ko n’ibihugu tuvuga ko byateye imbere akenshi usanga iterambere ryabyo rishingiye ku ikoranabuhanga. Aha niho yahereye ashimira Perezida Kagame ku iterambere mu ikoranabuhanga yagejeje ku Rwanda. Mu izina ry’inkeramihigo z’Akarere ka Rwamagana zashyikirijwe telefoni zigezweho, Meya Mbonyumuvunyi yizeje ko izi telefoni zigiye kurushaho kwihutisha iterambere ry’abaturage, bagateza imbere imiryango yabo n’Akarere ka Rwamagana n’igihugu muri rusange. Meya mbonyumuvunyi Radjab yanashimiye ubuyobozi bwa MTNRwanda ku bufatanye bagirana n’Akarere ka Rwamagana haba mu guteza imbere ikoranabuhanga n’itumana ariko no mu guteza imbere abaturage. Aha,  Meya mbonyumuvunyi yavuze ko ubuyobozi bwa MTNRwanda bwafatanyije n’Akarere mu koroza amatungo magufi imiryango itishoboye yo mu murenge wa Munyaga, kandi ko n’igihe ubuyobozi bw’Akarere bwabagezagaho ikibazo cy’ibura rya murandasi y’itumanaho(network) mu murenge wa Nyakariro, nabwo bacyumvise vuba bahubaka umunara. Meya mbonyumuvunyi yaboneyeho kubwira ubuyobozi bwa MTNRwanda ko mu murenge wa Musha ariho hasigaye utugari tubiri ducyeneye kugezwaho murandasi, abasaba ko naho bareba uko hakubakwa umunara w’itumanaho.

Bwana Munezero Angelos, Umuyobozi ushinzwe gushyira serivisi za Leta mu Ikoranabuhanga, yavuze ko kuva iyi gahunda ya ConnectRwanda telefoni zamaze kwemererwa abaturage zirenga 40,000; ariko kugeza ubu izimaze gushyikirizwa abaturage ku bufatanye n’abafatanyabikorwa batandukanye harimo na MTNRwanda zirenga telefoni 20,000. Uyu munsi by’umwihariko, mu turere dutandukanye hakaba hatanzwe telefoni zirenga 2000; naho mu karere ka Rwamagana hakaba haratangwa telefoni 474.  Munezero Angelos yasabye abahawe telefoni kuzikoresha neza bakazibyaza umusaruro bityo zikababera umusingi w’iterambere; bakazifashisha bashakira isoko umusaruro wabo ku bakora ibikorwa by’ubuhinzi ndetse bakanazifashisha mu gusaba serivise mu buyobozi; dore ko gahunda ya leta irambye ari uko umuturage azajya asaba serivise akoresheje ikoranabuhanga kandi akayibona atavuye mu rugo. Munezero Angelos yanibukije abahawe telefoni ko ubu serivise z’imari mu mabanki menshi zirimo gutangwa hifashishijwe ikoranabuhanga, abasaba kubyaza umusaruro ayo mahirwe yose.