Abaturage bagejejweho ubutumwa ku buzima bw'amaso banapimwa indwara z'amaso
Kuri uyu wa 19 Kamena 2025 ku Isoko rya Ntunga riherereye mu Murenge wa Mwulire hatangirijwe ubukangurambaga bwo gusuzuma indwara y'amaso,gushishikariza abaturage kuyisuzumisha hakiri kare kugira ngo byorohe kuyivura,banakangurirwa kwivuza neza no kwirinda ingaruka ziterwa no gukoresha imiti itajyanye n'uburwayi, mu bukangurambaga bwateguwe Ku bufatanye n'Ihuriro Nyarwanda ry’Imiryango y’abantu bafite ubumuga (NUDOR) n'abafatanyabikorwa baryo.
Muri ubu bukangurambaga Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza Mme Umutoni Jeanne yashimiye NUDOR n'abafatanyabikorwa bayo muri iki gikorwa cyo kwita ku buzima bw'amaso no kwegereza abaturage bo mu karere serivise z'ubuvuzi bw'amaso, asaba abaturage kubyaza umusaruro aya mahirwe kuko bibarinda kujya kwivuriza amaso mu mavuriro atabegereye kandi bagakoresha amafaranga menshi ugereranyije n'ubu bari guhabwa serivise ku buntu ndetse abakangurira gutanga umusanzu w'ubwisungane mu kwivuza Mituweli kugira ngo ibafashe mu gihe bagura imiti cyangwa inyunganirangingo z'amaso ku bo byaba ngombwa ko bazigura.
Muri ubu bukangurambaga, abaturage bakanguriwe kwipimisha amazo kwa muganga w'amaso wabihuguriwe ku kigo nderabuzima kikwegereye mu gihe wumva ufite ikibazo cy'amaso kuko iyo indwara ibonetse kare, biroroha kuyivura kandi bikayarinda kwangirika bikomeye, ndetse bibutswa ko gutinda kwivuza amaso bishobora gutera ubuhumyi. Abaturage kandi bakanguriwe kwirinda gushyira umuti uwo ari wo wose mu maso keretse uwo wandikiwe na muganga w'amaso wabihuguriwe kugira ngo birinde ingaruka ziterwa no gukoresha umuti utajyanye n'uburwayi bityo binarinde amaso kwangirika no kugira ubumuga bwo kutabona.
Abaturage bakanguriwe kugira isuku no gukaraba intoki no mu maso kenshi bakoresheje amazi meza kmu rwego rwo kwirinda indwara z'umwanda harimo n'iz'amaso, kurinda amaso urumuri ruyangiza no gukoresha ingofero itwikiriye ku maso cyangwa indorerwamo zabugenewe cyangwa kwitwikira umutaka mu gihe cy'izuba ryinshi no gukurikiza amabwiriza bahawe na muganga w'amaso mu gihe bavuye kwivuza amaso.
Ababyeyi bagiriwe inama yo kurinda abana gukinisha cyangwa gukinira hafi y'ibintu bisongoye kugira ngo birinde gukomereka amaso no guha abana bataratangira ishuri Vitamin A mu gihe cyagenwe n'inzego z'ubuzima kuko ari ingirakamaro mu kubona neza no gukura neza, kwirinda gushyira amashereka mu jisho kuko amashereka atari umuti w'amaso kandi ashobora kwanduza indwara zandurira mu matembabuzi nka SIDA, indwara y'umwijima n'izindi. Ababyeyi kandi bagiriwe inama yo konsa umwana amezi atandatu (6) nta kindi umuvangiye kuko bizamufasha gukura neza no kugira ubuzima bwiza bw'amaso no gukingiza umwana inkingo zose kuko bimufasha gukura neza, bikamurinda indwara zirimo n'izitera ubuhumyi.
Ababyeyi kandi bakanguriwe kwirinda no kurinda abana kumara igihe kirekire imbere y'ibikoresho by'ikoranabuhanga nka televiziyo, telefoni, mudasobwa n'ibindi kuko bifite urumuri rwangiza amaso.
Muri ubu bukangurambaga, umuntu wese ufite imyaka 40 kuzamura asabwa kwisuzumisha amaso nibura inshuro imwe mu mwaka. Mu gihe urwaye indwara ya diyabete cyangwa umuvuduko w'amaraso, usabwa kwisuzumisha amaso no gukurikiza amabwiriza uhabwa na muganga. Mu gihe ufite ubumuga bw'uruhu, usabwa kurinda amaso yawe urumuri rwangiza rw'izuba ukoresheje ingofero itwikira ku maso, indorerwamo z'izuba cyangwa kwitwikira umutaka. Umwana ufite ubumuga bwo kutabona afite uburenganzira bwo kuvuzwa, kujyanwa ku ishuri no guhabwa ibyo akeneye kugira ngo abeho neza, yiteze imbere anateza imbere umuryango we n'Igihugu muri rusange.