Abaturage bakanguriwe guharanaira kugira Umudugudu utarangwamo icyaha
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 05Kanama 2025 Guverineri w'Intara Pudence Rubingisa ari kumwe n'Umuyobozi w'Akarere n'abayobozi b'inzego z'umutekano bifatanyije n'abaturage b'Umurenge wa Rubona mu nteko rusange z'abaturage zateraniye mu Kagari ka Karambi.
Guverineri w'Intara y'Iburasirazuba yashimiye abaturage b'Umurenge wa Rubona bageze ku kigero gishimishije mu kwishyura mituweli y'uyu mwaka wa 2025/2026 , abasaba no guharanira guhiga indi mirenge mu kwitabira gahunda y'ubwishingizi ya Ejo Heza no kugira Umudugudu utarangwamo icyaha.
Abaturage bakangiriwe kugira uruhare mu kwicungira umutekano no kugira uruhare mu gukumira no kurwanya ibyaha, kurwanya ubusinzi n'ibiyobyabwenge, kurinda ibikorwaremezo no kurengera umwana kandi ntibahishire abahohotera abana.
Abaturage bahawe umwanya wo gutanga ibyifuzo no kugaragaza ibibazo bafite banafatanya n'abayobozi kubikemura.