Abaturage bakanguriwe gusigasira indangagaciro z'ubutwari

Kuri uyu wa 01/02/2023 Mu Mirenge yose y'Akarere abaturage n'abayobozi bizihije Umunsi w'Intwari z'Igihugu, ku nsanganyamatsiko igira iti: "Ubutwari n'Ubumwe bw'Abanyarwanda, Inkingi z'iterambere". Hon. Depite Nyirabazayire Angelique na Hon. Nzamwita Deogracias bifatanyiye n'Ubuyobozi bw'Akarere n'abatuye Umujyi wa Rwamagana mu birori byo kwizihiza uyu munsi.

Umuyobozi w'Akarere Bwana Mbonyumuvunyi Radjab yibukije ko kuzirikana Intwari z’u Rwanda ari uburyo bwo gushimangira ibyiza byagezweho mu mibereho n’imibanire myiza y’Abanyarwanda no gukangurira abanyarwanda muri rusange n'urubyiruko by'umwihariko guhanga, gukora no gusigasira ibikorwa bidasanzwe biteza imbere Igihugu n’abagituye.

Hon. Nyirabazayire Angelique yavuze aho Igihugu kigeze tubikesha abakurambere n'Intwari bitanze batizigama bityo ko uwo murage w'ubutwari ukwiye kuturanga; buri Munyarwanda mu byo ashinzwe asabwa kurangwa n’indangagaciro z’ubutwari, gukunda umurimo kandi unoze, kurangwa n’ubumwe, ubwangamugayo,guharanira gushyira imbere inyungu rusange no gukunda igihugu bijyana n’ubwitange mu nshingano, akaba anagize uruhare rwe mu iterambere rirambye.

Abitabiriye ibirori byo kwizihiza Umunsi w'Intwari z'Igihugu banagejejweho ikiganiro cy'amateka y'ubutwari bw'abanyarwanda, cyatanzwe na SP Mugabo Celestin.